Huye:Umugore yafatanwe toni 20 z’imbuto z’ibigori zagenewe abahinzi

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu karere ka Huye hafungiye umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi mu buryo butemewe n’amategeko

Ringuyeneza Odette ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, yafashwe ku italiki ya 17 nyuma y’iperereza rya Polisi ryerekanye ko yaguraga imbuto ku bahinzi yagenewe, binyuranyije na gahunda ya Leta y’ubuhinzi, nk’uko bitangazwa na Polisi. Iyi mbuto ikaba yatangwaga n’ikigo cya Leta cyita ku buhinzi(RAB) kiyiha abahinzi muri gahunda ya Leta yo kuzamura umusaruro w’ibigori.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Superintendent of Police(SP) Jean Marie Vianney Karegeya avuga ko ku italiki ya 16 Gicurasi, abaturage bari batanze amakuru kuri Polisi kuri ubu bucuruzi ku mbuto y’ibigori bwakorwaga na Ringuyeneza . SP Karegeya yagize ati:” Ku wa mbere, umuturage yaje kuri Polisi avuga ko yabonye aho imbuto y’ibigori nyinshi baronze yanitse mu rugo rw’uyu mugore, ahitwa Rukira, mu murenge wa Huye, aho abapolisi bagiye bagasanga ari toni 3 n’ibiro 800.” Akomeza agira ati:” Twakomeje iperereza no ku munsi ukurikiyeho, tuza gutahura ko izindi toni 16 n’ibiro 200 by’imbuto byabonetse I Tumba, nabyo ari ibya Ringuyeneza, niyo mpamvu twamufunze.” SP Karegeya yavuze ko uyu mugore avuga ko iyi mbuto yayiguze ku Mulindi wa Kanombe, I Kigali; hakaba hakekwa ko ari ukubya uburari ariko iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho yayiguze kandi hakurikiranwe abafite uruhare muri ubu bucuruzi butemewe.

Igihe yafatwaga, imbuto hafi ya yose Ringuyeneza yari amaze kuyironga no kuyanika asigaje kubishesha ngo bivanwemo ifu yo gucuruza, iyi mbuto kandi ikaba yari iteganyijwe guterwa ku butaka bungana na hegitari zirenga 200, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na Ntezimana Justin, umukozi wa RAB mu Ntara y’Amajyepfo. Yavuze ko ikilo kimwe cy’iyi mbuto y’indobanure kigura amafaranga 2095 ariko cyari cyahawe abahinzi kuri 520 frw. Ntezimana yagize ati:”Yari yamaze kuvanga imbuto yose n’iyo yinitse mu mazi, ntibyari bigishobotse ko yahabwa abahinzi, iki ni igihombo kinini. Ikilo kimwe cy’iyi mbuto ubundi kibyara ibilo 100 by’umusaruro, ni ukuvuga ko toni 20 zagombaga guhingwa kuri hegitari 200 kuko kuri buri hegitari 30 duteraho toni 3 z’imbuto.” Yongeyeho ati: “Izi mbuto yari yaravanzwe n’ibindi binyabutabire ku buryo itaribwa, ntibyanashobokaga kandi ko yarongwa ngo iribwe, hari ibyago byinshi byo kuroga abaturage.” Yavuze kandi ko iyi mbuto itangwa gusa na RAB , igahabwa abacuruzi batoranyijwe mu turere, ari nabo bayicuruza n’abahinzi ku giciro cyashyizweho aho yagize ati:” Ntibinakunze kubaho ko umucuruzi yahabwa imbuto ingana gutya, akenshi bahabwa iri munsi ya toni 20.”

Hagati aho, SP Karegeya yahamagariye abaturage guhaguruka bakabungabunga ibibagenewe kandi bakavuga uwashaka kubangamira icyabateza imbere.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/05/2016
  • Hashize 8 years