Huye: Yahawe inzu nyuma yo kumara imyaka 22 atagira aho kuba
- 23/05/2016
- Hashize 9 years
Abakozi ba Mitiweli ya Kaminuza y’u Rwanda bahaye inzu yo kubamo umukecuru witwa Séraphine Mukandanga wari umaze imyaka 22 atagira aho kuba nyuma yo gupfakazwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
ukandanga w’imyaka 80 y’amavuko atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yagendaga acumbika hirya no kuko ntaho kuba yagiraga. Umuyobozi mukuru wa Mitiweli ya Kaminuza y’u Rwanda Alexia Kaneza, yavuze ko batekereje gufasha uyu mukecuru nyuma yo kumenya amakuru ko abayeho nabi kandi atagira aho gukinga umusaya. Kaneza ati “Ibikorwa by’urukundo twabitangiye mu myaka ine ishize, nk’uko Leta yabidutoje twatangiye gutanga inka, gusana inzibutso, no gutanga na mitiweli. Uyu mukecuru twamenye amakuru ye twiyemeza kumufasha kugira ngo tumwereke ko nubwo Jenoside yamumazeho umuryango, atari wenyine”.
Mukandanga amaze gushyikirizwa inzu yo kubamo irimo n’ibikoresho nk’intebe n’ibiryamirwa yashimye Imana, ashima na Leta nziza itoza abaturage bayo ibikorwa byiza by’urukundo. Mukandanga ati “Abantu nk’aba bagira urukundo bakoreshwa n’Imana, ndashimira cyane Perezida wacu na Leta y’ubumwe itoza Abanyarwanda kubana neza no kugira urukundo. Ubu nacumbikaga aho mbonye nkatungwa n’abagira neza”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Pascal Sahundwa yashimye igikorwa cyiza cyakozwe n’abakozi ba Mitiweli ya Kaminuza y’u Rwanda, aboneraho n’umwanya wo gushishikariza abandi bafatanyabikorwa gukora batyo kuko hakiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubufasha.
Mbere yo gushyikiriza inzu uyu mukecuru, abakozi ba Mitiweli ya Kaminuza y’u Rwanda babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Mpare, baha icyubahiro Abatutsi biciwe mu zahoze ari Segiteri ya Mpare na Musange. Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zigera ku 11 900. Ubuyobozi bwa Mitiweli ya Kaminuza y’u Rwanda butangaza ko kubakira uyu mukecuru byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni enye.Src:Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw