Huye: Yahamijwe kwica mushiki we ahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda
Umugabo wo mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, yahamijwe icyaha cyo kwica mushiki we amutemesheje umuhoro, ahanishwa gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma.
Iki gihano cyo gufungwa burundu, uyu mugabo witwa Ntakirutimana Domitien, yagikatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 ubwo uru Rukiko rwamuhamyaga iki cyaha cyo kwica mushiki we witwa Mukarutagengwa Immaculee.
Ubushinjcyaha bwaburanaga n’uyu mugabo muri uru rubanza, buvuga ko iki cyaha yagikoze tariki 02 Kamena 2022 ahagana saa kumi z’umugoroba (16:00’).
Uyu mugabo yaburanye yemera icyaha, avuga ko yatemye mushiki we ahantu hatandukanye harimo mu mutwe no ku ijosi agahita ahasiga ubuzima.
Ntakirutimana Domitien yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyakwigendera, bapfa kuba yari amaze iminsi agurisha ku isambu y’iwabo ariko ntibamuheho.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruracyemeza.