Huye: Sena yashimye intambwe imaze guterwa ariko isaba gushyira imbaraga mubakiri bato

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/02/2022
  • Hashize 3 years
Image


Mu rugendo abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bakoreye mu karere ka huye mu murenge wa Mbazi na karama mu gusura amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge , bashimye uruhare rw’amatsinda n’intambwe imaze guterwa mu kunga abanyarwanda.


Amatsinda yashinzwe n’umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) ahuriwemo n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abari bafungiye ibyaha bya jenoside bireze bakemera ibyaha nyuma bagasaba imbabazi .


Ubwo abasenateri basuraga itsinda amataba rikora ubworozi bw’inzuki mu murenge wa MBazi akagali ka Rusagara bagaragarijwe uburyo abarigize bageze kubwiyunge bwuzuye binyuze mubikorwa bya buri munsi bahuriramo.


Honorable Habineza Faustin waruyoboye itsinda ry’abasenateri ryasuye akarere ka Huye yashimye intambwe imaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya ndi Umunyarwanda ariko isaba ko hashyirwa imbaraga mubakiri bato.

Yagize ati” Nyuma y’ibiganiro tugirana ndetse n’ibikorwa dukora tujye tureba icyita Rusange ko turi abanyarwanda dufite umuco w’urwanda tugomba Kumenya icyo duhuriyeho nk’abanyarwanda sinzi impamvu duhitamo ibidutanya Kandi ibiduhuza aribyo bidufiye akamaro twirinde amacakubiri Kandi dutoze abana bacu Kugirango nabo bakomeze umurongo wacu kugirango nabo bakomeze ubumwe bw’abanyarwanda”.


Mudusabire Odette warokotse jenoside akaba n’umwe mu bagize itsinda amataba avuga ko mbere y’uko AMI abafasha gushinga amatsinda bahuriyemo n’abakoze jenoside bafunguwe atashoboraga kuba yahura na Ndushabandi Antoine wamwiciye umuryango yagize ati” mbere Yuko tujya mw’itsinda sinari guhurira mu nzira n’umuntu wanyiciye umuryango, iyo namubonaga imbere yanjye nahitaga mpindukira nkasubira inyuma cyangwa nkashaka indi nzira nyuramo , ariko Nyuma AMI yaje kutwigisha ko tugomba kugira umutima wo kubabarira ndetse idufasha gushinga itsinda duhuriyemo dutangire kongera kwisanzuranaho ntawishisha undi kuburyo ubu Ndushabandi Antoine mufata nk’umuvandimwe wanjye”


Mudusabire Odette Kandi akomeza avuga ko ikigaragaza ko yiyunze na Ndushabandi ubu ngo bahana imibyizi ndetse bakazituranira amatungo Kandi Ngo ibirori by’umwe biba aribyabo Bombi.


Ndushabandi Antoine wagize uruhare mu gusahura no kwica umuryango wa Mudusabire Odette nawe avuga ko mbere yo guhurizwa mw’itsinda nuwo yahemukiye nyuma yo gufungurwa yumvaga bimugoye kubana nabo yahemukiye ngo ariko kubera inyigisho yahawe na AMI zatumye atera intambwe asaba imbazi abo yahemukiye.

Yagize Ati”ninjye nagize uruhare mu kwica umuryango wa Mudusabire Odette, nafunzwe imyaka 11 n’amezi 8 nyuma nza gufungurwa ku Mbazi za Nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul KAGAME, nkimara gufungurwa numvaga mfite Ipfunwe kubera ibyo nakoreye umuturanyi wanjye gusa AMI yaje kutwigisha ndetse iduhuriza mw’itsinda hanyuma mfata icyemezo njya gusaba imbabazi kuburyo ubu iyo yagize ibirori ninjye ubigiramo urahare runini


Ndushabandi yongeyeho ko muri gacaca yari yaciwe kwishyura imitungo ya Mudusabire Odette yangije aho yagombaga kwishyura ibihumbi 60 ariko Ngo akamwishyura ibihumbi 20 andi Odette akamubwira ko yamubabariye nta mpamvu yo kuyamwishyura.


Umuyobozi W’itsinda akaba n’umufashamyumvire w’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge Barakagira Jean Nepo avuga ko itsinda rimaze imyaka itatu Kandi ko rimaze kugera kuri byinshi birimo kuba baragiye bafatanya mubikorwa bitandukanye birimo no gufashanya mu kubakira amacumbi abatari bafite aho baba ndetse no kurangiza imanza z’imitungo zari zarananiranye .


Ubuyobozi bw’umurenge wa Mbazi bushimira ibikorwa by’abagize iri tsinda aho umurenge ugaragaza ko iri tsinda ryarangiye imanza 219 ndetse rikubakira imiryango 5 itarifite aho ikinga umusaya.

Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/02/2022
  • Hashize 3 years