Huye: Kwigira sibindeba kw’Abagabo byabereye abagore imbogamizi k’uburyo bukomeye

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bo mu murenge wa Karama wo mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko kuba uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ari buke ugereranyije n’ubw’abagore. Ibi bituma batabona uburenganzira bungana mu kuboneza urubyaro.

Bagaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwigishwa abagabo ari buke ugereranyije n’ubwigishwa abagore kandi ngo ibi biba intandaro yo guhohoterwa kwa bamwe muribo.

Hari abagore bashingira kuri ibi bakemeza ko kuboneza urubyaro hari abagabo bavuga ko ari bo bireba gusa.

Yankurije Marita umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rugondo mu kagali ka Gahororo, avuga ko kuba nta bundi buryo bwakoreshwa ku bagabo hari abagore babifata nkaho badafite uburenganzira bungana.

Ati: “Ubundi abagore bafite uburyo bwinshi bubafasha kuboneza urubyaro, ibi bigatuma hari abagabo bumva ko bo bitabareba ari ibyabagore, twifuzako byibura nkuko abagore bakoresha uburyo butandukanye nko gukoresha agapira, urushinge n’ibindi.. n’abagabo bakwiye kubona ubundi buryo butari ukwifungisha burundu gusa.”

Ngo iyo ubwiye umugabo kuboneza urubyaro akubwirako atajya kwifungisha ngo umugore yajya amusuzugura akamwita ikiremba.

Ikindi kibabaza abagore ngo ni uko hari abagabo batabaherekeza kwa muganga iyo bagiye kuboneza urubyaro kwa muganga.

umuturage wo mu kagali ka Kitete witwa Gakunde Evariste uvuga ko kuboneza urubyaro ku bagabo mu buryo butari ubwa kamere (uburyo bwo kubara ukwezi k’umugore) biba bigoye kuko imyumvire ya bamwe ituma batabikora.

Nago bumva ko nta mugabo wakwifungisha burundu kandi afite umugore ahari.

Gakunde Evariste Ati: “Twebwe uburyo tubwirwa gukoresha tuboneza urubyaro ni buke, ariko tubonye bwinshi nk’uko bimeze ku bagore twabukoresha, ntabwo umugabo yajya kwifungisha burundu kandi umugore hari uburyo yakoresha nyuma y’igihe runaka akaba yasama.

Ngo gukoresha uburyo bwa gakondo babyigishwa muri iriya gahunda y’ubusugire bw’ingo ariko ngo hari ubwo bibananira.

Umubikira uyobora ikigo nderabuzima cya Karama witwa Soeur Uwambajemariya Seraphine avuga ko kuboneza urubyaro babyigisha abashakanye binyuze muri gahunda bise ‘ubusugire bw’ingo’.Ati: “Uburyo twigisha bwo kuboneza urubyaro bukoresheje uburyo bwa kamere, tubona abagabo babyitabira, kuko twigisha umugore uzanye n’umugabo we tukabigisha ko bose bafite uburenganzira bungana bwo kuboneza urubyaro.”

JPEG - 217.4 kb
Kwigira sibindeba kw’Abagabo byabereye abagore imbogamizi k’uburyo bukomeye

Uwambajemariya avuga ko kuba baha umugabo n’umugore ubumenyi kuri iriya gahunda bibaha amahirwe yo kumenya ibyiza byabwo bari kumwe kugira ngo hatazagira uvuga ko atabimenya.

Ikibazo gihari ngo ni uko hari abagabo bagaragaza imyumvire iri hasi ku kamaro ko kuboneza urubyaro muri rusange no kuruboneza binyuze mu gukoresha uburyo bwa gakondo.

Ati: “Hari abagabo bamwe bacyumva ko kuboneza urubyaro bireba abagore, bumva ko ari gahunda zireba abagore gusa. Mbona imwe mu mpamvu zibitera ari uko abagabo bafite uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro ariko abagore bo bafite bwinshi butandukanye.

Ngo yizera ko hari igihe abagabo bazahindura imyumvire nibahabwa ubundi buryo butandukanye bwo kuboneza urubyaro.

Imibare yerekana ko urugero rw’imyumvire mu kuboneza urubyaro mu bashakanye rwazamutse. Ariko ku rundi ruhande ngo haracyari urugendo rurerure cyane mu bice by’icyao hirya no hino mu gihugu.

JPEG - 368.4 kb
Umurenge wa Karama wmu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo

Richard Ruhumuriza MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/01/2019
  • Hashize 5 years