Huye: Bamwe mu babyeyi baracyasumbanya abana mu itangwa ry’iminani hashingiwe ku gitsina
- 25/01/2019
- Hashize 6 years
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Karama bavuga ko abana bose bafite uburenganzira bumwe mu isaranganywa ry’iminani hari n’abandi bavuga ko gutanga umunani ku bakobwa ari kibazo kuberako ngo iyo bazashaka umugabo bazawusangayo .
Mu gihe bimeze bitya itegeko rigenga abantu n’umuryango rigena ko uyu munani utangwa nta busumbane ubwo aribwo bwose mu bana,ndetse hari na bamwe mu babyeyi basobanukiwe ibi.
Umusaza witwa Mbanza Innocent waganiye na MUHABUARA.RW yagize ati” Kuruhande rwange abana bange bose barangana haba ari umukobwa n’umuhungu nabahaye imiganane , icyibazo nahuye nacyo n’uko mfite agasambu gato”
Umusaza witwa Mbanza Innocent
Ku rundi ruhande hari abatumva uku guha abana uburenganzira bungana ku mutungo uzunguwe mu gihe ngo inshingano mu muryango zitangana hagati y’ab’igitsina gore n’abigitsinagabo.
N’uruburaburizo aba bavuga ko kugirango umwana w’umukobwa abone umunani agomba kuba yabisabye kandi ibi nabyo ngo ntibimuhesha uburenganzira ku mugabane ungana n’uwumuhungu nk’uko bamwe babivuga.
Josephine Mukandamage yagize ati “Umwana w’umukobwa kugirango abone umunani agomba kuba yabisabye , kandi ntagomba kubona umunani ungana n’uwumuhungu kuko aho abazajya aba azawusangayo”
Umuyobozi w’umurenge wa karama Kabalisa Arsene avuga ko n’ubwo gutanga umunani Atari itegeko bakomeje kwigisha abaturage bagifite imyumvire yuko umunani ari uwumwana w’umuhungu gusa.
Kabalisa yagize ati” N’ubwo gutanga umunani Atari itegeko Hari abaturage bakibikora kubera imyumvire ikirihasi , ariko tuzakomeza kubigisha , kugirango ayo ma kimbirane agabanuke kuko kwigisha n’uguhozaho”
Itegeko rishya No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga ibigendanye n’impano risobanura ibijyanye n’impano ariyo mbere bitaga umunani riteganya ko umubyeyi atanga umunani ku bushake kandi akawugenera umwana ashaka.
Icyakora ingingo yaryo ya 28 inateganya ko ibi bikorwa hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu.
Agasantere ka Karama
Mucyeshimana Alice /MUHABURA.RW