Huye: Abaturage bafite ikibazo gikomeye kibangamiye imibereho myiza ndetse n’iterambere ryabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/11/2021
  • Hashize 3 years
Image


Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Huye mu murenge wa simbi akagali ka nyangazi bahangayikishijwe no kuba badafite amazi meza hafi , ngo kuko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo n’ indwara ziterwa n’umwanda.


Abaturage batuye muri kariya Kagali ka Nyangazi bavuga ko ikibazo gikomeye kibangamiye imibereho myiza ndetse n’iterambere ryabo aricyo kutagira amazi meza hafi ,bemeza ko bamenyereye kuvoma mu kabande nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha abiri. Mu gihe Bamwe mu baturiye bahitamo kuvoma mu mugezi wa mwogo ubegereye aho gukora urwo rugendo rw’ayo masaha .


Kabagisha Antoinette utuye mu mudugudu wa kinyambo avuga ko muri aka Kagali hari ikibazo cyo kutagira amazi meza kuburyo bahitamo gukoresha ayo babonye batitaye kw’ isuku yayo, kabagisha yagize ati” Ikibazo cy’amazi inaha kiradukomereye cyane , ubu kuba ino tiyo yaturitse n’amahirwe twagize ,twigeze kubona bacukura umuyoboro tugirango natwe bagiye kuduha amazi ariko bayagejeje mu kigo cy’amashuri mu ngororero gusa Kandi mu kigo ntibakwemerera kwinjiramo ugiye kuvoma”.


Yongeyeho ko kubera ko amavomero yo mu kabande nayo usanga ari kure Kandi n’amazi ari mabi bitewe n’abaharagira amatungo, bityo bigatuma iyo tuyanyweye adutera inzoka kuko abarimo umwanda.


Undi muturage witwa mukashyaka vestine utuye mu mudugudu wa karebero nawe avuga ko kutagira amazi meza bibangamiye ubuzima bwabo ndetse n’iterambere muri rusange “ati nkatwe ntanikinamba twegereye uretse kuvoma mwogo kuko ariyo ari hafi, ubu aya twaje kudaha hano nimeza ugereranije n’ayo dusanzwe dukoresha”.


Yongeyeho ko kutagira amazi hafi uretse ingaruka z’indwara ziterwa n’umwanda haniyongeraho kudidira kwabanyeshuri kubera kuvoma kure ndetse hakabaho nk’ababyeyi tugira impungenge zo kohereza abana kuvoma mu gihe bavuye kw’ishuri kubera amasaha y’umugoroba Kandi bibasaba gukora urugendo rurerure kugirango bagere kw’ivomero.


Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Simbi igaragaza ko mu mezi atatu ashize iki kigo cyakiriye abarwayi bagarayeho indwara zikomoka ku mwanda bagera kuri 571 barimo abarwaye inzoka zo munda 430 ndetse ni 141 bagaragayeho indwara z’impiswi.


Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.


Ikigo cy’igihugu gishinzMuri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Mu bice by’ibyaro aho umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kuzaba afite amazi mu rugo aho bidashobotse akaba byibura atavoma aharenze muri metero 200.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC gitangaza ko mu karere ka Huye ndetse no mubindi bice by’igihugu Hari gahunda nyinshi zirimo zihakorerwa zijyanye no kongera ibikorwaremezo by’amazi ndetse no kuyageza aho atari ,Mugwaneza Vincent depol ushinzwe Ibikorwa by’amazi muri WASAC mubice by’icyaro Yatangarije ikinyamakuru muhabura.rw Ko hari umushinga urimo gusozwa kubufatanye na banki nyafurika itsura amajyambere FDB Wongereye amazi kuburyo bugaragara mu karere ka Huye ariko bijyanye nuko atageze mu bice byose bya Huye bikeneye amazi hari amasezerano y’imikoranire n’umufatanyabikorwa wa World vision nayo ikorera mu karere ka Huye.

  • Mugwaneza yagize Ati: ” Hari amasezerano y’imikoranire dufitanye na world vision yo kugeza amazi meza mu mirenge ikoreramo mu karere ka Huye, mubyukuri iyo mishinga irahari Kandi tuyitegura tugendeye kuri gahunda y’intego y’igihugu ya 2024″.

Yongeyeho ko ubusanzwe amasezerano ya World vision mu mirenge ikoreramo bagomba kuyiha amazi 100% gusa bitewe nuko nabo ingengo y’imari itabonekera rimwe ngo ikore ibyo bikorwaremezo byose nkako Kagali ka Nyangazi gashobora kuba kataragerwaho niyo mishinga ariko nako kagomba kuba muri gahunda kuko World vision amasezerano twasinye nuko imirenge bakoreramo bagomba kuyiha amazi 100% bivuze ngo icyo twareba nuko ako Kagali kaza muri gahunda ya vuba aha kuko nabo amasezerano dufitanye na world vision azageza mu mwaka wa 2024,

  • Yagize Ati :” Bijyanye nubwihutirwe bw’ahantu ako Kagali nako kaza mu tugali dukwiye kuba duha Ibikorwaremezo by’amazi meza mugihe cya vuba ,turakorana na world vision kugirango mu ngengo y’imari yayo y’Umwaka utaha ako Kagali nako kasigaye mu murenge wa Simbi”.


Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC igaragaza ko muri rusange bijyanye na gahunda y’igihugu yo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu bageze kuri 89% mugihe mubice by’imigi birenga kuri 90% na 86% mu bice by’icyaro.


Emmanuel Nshimiyimana/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/11/2021
  • Hashize 3 years