Human Rights Watch yanenze inzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wanenze inzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishe abigaragambya babarirwa muri mirongo, bamaganaga abasirikare babungabunga amahoro b’umuryango w’abibumbye .

Leta ya DR Congo yavuze ko abantu nibura 43 bishwe ubwo ku wa gatatu abasirikare ba leta batatanyaga abigaragambya bamagana ubutumwa bwa MONUSCO, mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse naho abarenga 150 batawe muri yombi, barimo n’umukuru w’idini rizwi nka ‘Wazalendo’.Mbere, abategetsi bari bavuze ko abapfuye ari abantu barindwi, barimo n’umupolisi watewe amabuye kugeza apfuye.

Mu itangazo, HRW yavuze ko “Abategetse ikoreshwa ry’ingufu zica zitemewe n’amategeko bakwiye guhagarikwa ku kazi, gukorwaho iperereza, no kubiryozwa binyuze mu manza zitabogamye kandi zibereye mu ruhame”.

HRW yavuze ko abasirikare ba leta byagaragaye ko barashe mu mbaga y’abantu mu kubuza ko haba imyigaragambyo yo kwamagana ONU, ivuga ko ibyo ari “uburyo bw’ubugome burenze kandi bunyuranyije n’amategeko bwo gushyira mu bikorwa ibuzwa .

HRW yavuze ko yagenzuye videwo ebyiri igasanga ari iz’ukuri, zigaragaza abasirikare bajugunya imirambo inyuma mu modoka y’ikamyo.Leta ya DR Congo ivuga ko yatangiye iperereza ku byabaye.

HRW yavuze ko abategetse ko hakoreshwa ingufu zica zitemewe n’amategeko, bakwiye guhagarikwa ku kazi

Iyi myigaragambyo yari yateguwe n’abantu batandukanye barimo abo mu miryango y’abihaye Imana irimo uzwi nka ‘La Foi Naturelle Judaïque Messianique vers les Nations , ndetse na Uwezo Wa Neno n’abo mu mitwe y’abasivile yiswe ‘Wazalendo’ yahurijwe hamwe ngo irwane n’Umutwe wa M23.

Abigaragambyaga bamaganaga Ingabo za Loni ziri muri Congo Kinshasa (MONUSCO), ndetse n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa.

Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC, mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko abantu 43 ari bo baguye muri iriya myigaragambyo, n’ubwo hari andi makuru avuga ko uyu mubare ushobora kuba urenga.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko abantu 56 bayikomerekeyemo. Aba barimo 20 barwariye mu bitaro bya gisirikare biherereye mu kigo cya gisirikare cya Katindo, 29 barwariye mu bitaro bya CBCA Ndosho ndetse n’abandi barindwi barwariye mu bitaro byitwa Heal Africa.

Usibye abapfuye n’abakomeretse, hari n’abandi bantu 158 batawe muri yombi.

Kuri ubu Leta ya Congo Kinshasa ikomeje kotswa igitutu n’abiganjemo abanyapolitiki bo muri kiriya gihugu ndetse n’umiryango itegamiye kuri Leta, ishinjwa kugira uruhare muri buriya bwicanyi.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abasirikare ba Congo bapakira imirambo mu bimodoka bya gisirikare.Andi mashusho yerekana abasirikare ba FARDC bagenda bakuruta hasi abo bikekwa ko bari bamaze kwica.

HRW yavuze ko abategetse ko hakoreshwa ingufu zica zitemewe n’amategeko, bakwiye guhagarikwa ku kazi
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months