HRW ivuga ko Uganda yakingiye ikibaba Gen Kayihura ku byaha by’ubwicanyi n’iyica rubozo acyekwaho

  • admin
  • 19/01/2019
  • Hashize 5 years

Umuryango Mpuzamahanga Urengera Uburenganzira bwa Muntu (HRW) wasohoye raporo nshya ivuga ko Uganda yananiwe gukumira ubwicanyi ndengakamere n’iyicarubozo. Itunga agatoki Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi y’iki gihugu nk’uwahagarikiye ibi byaha ariko akaba atarigeze abiryozwa.

HRW ivuga ko hari ubwicanyi bwibasiye abaturage nk’aho mu 2016, habayeho ubwicanyi mu Karere ka Gasese ahaguye abantu 100.

Monitor ducyesha iyi nkuru yatangaje ko HRW ivuga ko Gen Kayihura yari akwiye kuba yaragejejwe imbere y’ubutabera kuko ngo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwe.

Iragira iti “Ntabyaha yigeze [Kayihura] ashinjwa kubera kuyobora amatsinda yagize uruhare mu iyicarubozo n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe yari umuyobozi.”

Ku ruhande rwa Uganda, yateye utwatsi iby’ibi birego bireba Gen Kayihura avuga ko bidafututse.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru, Col. Shaban Bantariza yagize ati “Ese bafite ibimenyetso ko habaye ubwicanyi ndengakamere? Ubwanjye sindabona iyi raporo ariko niba baterekana aho byabaye, nk’ibisanzwe ibi byaba ari ugukwirakwiza ibihuha.”

Col. Shaban Bantariza utiyumvisha ibyo HRW irega Gen Kale Kayihura

Col. Shaban Bantariza avuga ko batapfa gufata Gen Kayihura hagendewe ku bivugwa bitumvikana.

Ati“Ntushobora gufata umuntu ngo umujyane mu rukiko umurega ibintu bidasobanutse, byumvikana.”

Naho ku ngingo y’iyicarubozo, uyu muyobozi avuga ko Uganda ifite Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UHRC) bityo ko iki kibazo gihari yaba ikizi.

Iyi raporo ndende ivuga ahantu hatandukanye muri iki gihugu cya Uganda, aho abaturage bagiye bakorerwa ibya mfura mbi nka Kampala, Mityana, Katwe, Gomba na Arua haguye abantu batandatu.

Ni mu gihe uyu Gen Kayihura usabirwa kugezwa imbere y’ubutabera magingo aya ari mu rubanza mu Rukiko rwa Gisirikare Makindye aburana ku byaha byo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare ariko ntabwo iby’uko yaba yarakoze ubwicanyi nk’uko HRW ibivuga birimo mu byo aburana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/01/2019
  • Hashize 5 years