Hibutswe ku nshuro ya 7 abapadiri batatu biciwe muri paruwasi ya Rambura
- 17/04/2016
- Hashize 9 years
Ku nshuro ya 7 abakirisitu ba Paruwasi ya Rambura bibuka abapadiri babo 3 bahiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko kuba iyi Paruwasi yariciwemo aba bapadiri ndetse n’abandi batutsi muri rusange kandi ari ho abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Habyarimana basengeraga, ari ikimwaro kuri Leta ya Repubulika ya kabiri.
Abapadiri biciwe i Rambura muri Jenoside yakorewe abatutsi ni Antoine Habiyambere, Siriyo Kageyo na Antoine Marie Zacharie w’umuzungu. Ibi byatangajwe na Senateri Bizimana Evariste wari wifatanyije nabo muri uyu muhango wo kwibuka, aho n’abakirisitu nabo bavuze ko byababereye isomo, bakaba biyemeje gutoza abana babo uburere bushingiye ku gukunda igihugu no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwe mu bakirisitu witwa Iyamuremye Aloys, yagize ati:“Aba bapadiri bari bihishe mu kiliziya n’abakirisitu, babateramo za gerenade bamwe barimo barapfa ariko abandi bagwa igihumure, ni ho rero n’aba bapadiri baje kuzanzamuka barasohoka, uw’umuzungu we yatwawe n’umukozi wo kuri superefegitura ya Kabaya, Antoine Habiyambere we bavugako bamutemye akaboko isaha nziza yari afite bakayijyana ari nabwo nyine yicwaga”. Uyu mukirisitu kimwe na bagenzi be bakomeza bavuga ko kuba bariya bapadiri barishwe kandi barabafataga nk’ababyeyi babo, ari igikorwa cy’ubunyamaswa, bakagaya cyane ababishe.
Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Rambura kimwe n’abaturage bahatuye bemeza ko bariya bapadiri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi babafashaga muri byinshi, ibikorwa by’ubuvuzi, amashuri nk’urwunge rw’amashuri rwa Rambura, urwa Mutagatifu Raphael, n’ibigo mbonezamirire n’ibindi bikorwa by’inyungu rusange. Senateri Bizimana Evariste, we asanga Jenoside yakorewe i Rambura kandi haravukaga abayobozi bakuru b’igihugu, ari ikimwaro gikomeye kuri abo bayobozi na Repubulika ya kabiri muri rusange. Yagize ati:“Ni ikimwaro gikomeye ku bayobozi ba Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Habyarimana, yagaragazaga intege nke, kandi yari igeze igihe cyo kuvaho kuko itari igishoboye kurengera abaturage iyoboye.
Kubona ahangaha ariho umukuru w’igihugu yasengeraga, bamwe mu ba Minisitiri n’ingabo bakomeye bose bavukaga muri iyi Paruwasi bakanahasengera, ariko ugasanga ari n’aho biciye abapadiri bafashije abaturage mu gihe cy’imyaka 20!Bigaragaza koko ko hari ingengabitekerezo yigishishijwe kuva kera, biratangaje kubona Paruwasi Perezida asengeramo itinyuka gukora Jenoside”. Uyu muhango wo kwibuka waranzwe n’igitambo cya Misa ndetse no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abo bapadiri.Src:Imvaho
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw