Hateguye umwiherero wo gukarishya Abasenateri bashya kugira ngo binjire neza mu mirimo yabo[AMAFOTO]

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena, bateguye umwiherero ugamije gufasha Abasenateri bashya kwinjira neza mu mirimo yabo ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bw’imikorere n’imikoranire mu gutunganya inshingano za Sena n’uruhare rw’inzego z’imirimo zayo mu gufasha Abasenateri gusohoza inshingano zabo.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kane tariki 28 kugeza 29 Ugushyingo 2019, ukaba uri kubera mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

By’umwihariko, umwiherero ugamije gufasha abasenateri kurushaho gusobanukirwa impamvu zatumye Sena ishyirwaho n’akamaro kayo nka rumwe mu nzego nkuru z’Igihugu; Kungurana ibitekerezo ku miterere n’imikorere bya Sena no Gufata ingamba zizafasha Sena kuzuza inshingano muri manda yayo ya gatatu.

Afungura iyi nama Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yashimiye abasenateri bitabiriye umwiherero ababwira ko witezweho ku rushaho kunoza imikorere ya Sena.

Yakomeje agira ati: “Muri uyu mwiherero tuzazirikana ko kuba Umusenateri bitanga ububasha buba bukwiye gukoreshwa neza, gukoresha neza ububasha dufite, biraganisha ku kumva ko iruhande rw’inshingano yo kugenzura no kubaza abandi ibyo bashinzwe, natwe hari inshingano tugomba kubahiriza.”

JPEG - 219.7 kb
Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yasabye Abasenateri kwishyiramo ko bagenzura abandi ariko nabo ntibiyibagirwe

Muri uyu mwiherero hazatangwa ibiganiro bitandukanye bizajya bikurikirwa no kungurana ibitekerezo. Ibiganiro biri mu nsanganyamatsiko zikurikira:

Isesengura ry’amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 n’uko Leta ituma yubahirizwa,Inshingano za Sena nyuma y’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu 2015, Isesengurwa ry’ingengo y’imari ya Leta n’uburyo ibitekerezo Sena itanga ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta mbere y’uko wemezwa burundu byafasha Igihugu kugera kubyo cyiyemeje,Isesengura ry’ingingo z’Itegeko Ngenga rigenga imikorere ya Sena ndetse n’Ikoranabuhanga n’uburyo ryafasha Sena kuzuza inshingano zayo.

Biteganyijwe ko mu gusoza uyu mwiherero, ku wa 30 Ugushyingo 2019, Abasenateri bose bazifatanya n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ruhuha mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Muri iki gikorwa cy’umuganda hateganyijwe igikorwa cyo guca imihanda muri site y’imiturire iherereye mu Kagari ka Kindama, aho abaturage b’iyi site bemeye ko amasambu yabo acibwamo imihanda, kugira ngo hongererwe agaciro abahagura ibibanza bazabashe kubaka imihanda yarakozwe.

Uyu muganda uzasozwa n’ibiganiro hagati y’abasenateri n’abaturage kuri gahunda

zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza.






MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/11/2019
  • Hashize 5 years