Hatangiye igikorwa cyo gukuraho urujijo ku bantu biyitiriye amaziya ya Nyampinga Nimwiza ku nkuta nkoranya mbaga

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 6 years
Image

NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, hari amazina menshi y’inkuta za twitter yahimbwe mu izina rya Nyampinga Megahan Nimwiza , bituma Abategura Miss Rwanda biyama abantu bagiye bafungura twitter mu izina rya Miss Nimwiza Meghan.

Nyuma yo kugaragara ko hari inkuta nyinshi zafunguwe mu mazina y’abantu bazwi cyane mu Rwanda by’umwihariko abo mu myidagaduro.

JPEG - 286.3 kb
Abiyitirira Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikomwe

Nyuma bigaragara ko amazina aba yakoreshejwe aba atari ayabo. NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, hari amazina menshi y’inkuta za twitter yahimbwe mu izina rya Nyampinga Megahan Nimwiza ariko atari ize.

Abategura miss Rwanda baragira bati “ Turashaka gukuraho urujijo, tukamneyesha abantu ko NimwizaMeghan ari rwo rukuta rwa twitter rwa Nyaminga w’u Rwanda wa 2019. Megahan ntaho ahuriye n’izindi nkuta za twitter zahimbwe mu mazina ye.”

PNG - 451.8 kb
Nyampinga Megahan Nimwiza
JPEG - 59.6 kb
Nyampinga Megahan Nimwiza

Niyomugabo /Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 6 years