Hasohotse Raporo nshya ivuga ko abayobozi b’u Bufaransa bari bazi itegurwa rya Jenoside ya korewe Abatutsi1994

  • admin
  • 13/12/2017
  • Hashize 6 years

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara raporo yakozwe n’ikigo cya Cunningham Levy Muse LLP cy’i Washington DC igaragaza neza uruhare ndetse n’uko abayobozi b’u Bufaransa bari bazi neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko tubikesha itangazo rya leta y’u Rwanda, ngo iyi raporo yanahawe leta y’u Bufaransa iri muri gahunda ndende y’ingufu z’u Rwanda, yatangiye mu Gushyingo 2016 igamije gucukumbura byimbitse uruhare rw’abayobozi b’u Bufaransa muri Jenoside.

Iyi raporo ishingiye ku makuru agenewe rubanda, igaragaza ko hari ibimenyetso bishimangira uruhare rw’amahanga muri Jenoside harimo n’urw’Abafaransa.

Havugwamo kandi ko abayobozi mu Bufaransa bakomeje guhishira uruhare rwabo muri Jenoside kandi nyamara ibimenyetso bikomeza kubahama.

‘Muse Report’ nkuko iyi raporo yiswe, ivuga abayobozi b’u Bufaransa borohereje iyinjizwa ry’intwaro mu Rwanda mu gutegura Jenoside birengagije ko bari bazi ibitero byagabwaga ku Batutsi mu gihugu.

Nubwo kandi ngo bari bazi neza ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu myaka ya za 90, abayobozi b’u Bufaransa bemereye abakoze Jenoside guhura n’abayobozi ba Ambasade y’iki gihugu i Kigali nyuma batangira gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho yayoboraga mu gihe cya Jenoside.

Ikindi ngo hari itumanaho hagati y’abayobozi b’u Bufaransa rigaragaza ko ikizwi nka “Opération Turquoise” cyagaragazwaga nk’ubutumwa bwo gutanga imfashanyo, kandi nyamara cyari kigamije ibikorwa bya gisirikari byo gufasha guverinoma y’inzibacyuho yagize uruhare muri Jenoside bityo bikayirinda kuba yakurwa ku butegetsi n’ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside muri Nyakanga 1994.

Minisittiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagize ati “Ukuri kw’amateka ni ingenzi kandi kutureba twese. Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje iyi raporo ngo imenyeshe iperereza turi gukora ku ruhare rw’u Bufaransa mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside.”

Yunzemo ati “Muse Report ishyira ahabona impine y’imyitwarire y’abayobozi b’u Bufaransa mu myaka ya za 90 na nyuma kandi turemeranya n’ibiyikubiyemo isaba ko bifite ishingiro ko habaho iperereza ryimbitse ku ruhare rw’abayobozi b’u Bufaransa.”

Mushikiwabo akomeza avuga ko iyi raporo yanashyikirijwe Guverinoma y’u Bufaransa, ati “Aya ni n’amahirwe ku buyobozi bw’u Bufaransa mu gukorana neza n’u Rwanda hagamijwe ukuri, ubutabera ndetse kubazwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 13/12/2017
  • Hashize 6 years