Hasohotse itegeko rishya rigenga umujyi wa Kigali riwuha ubuyobozi bushya

  • admin
  • 02/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Hasohotse itegeko rishya rigenga umujyi wa Kigali, riwuha ubuyobozi bwihariye rikambura ubuzima gatozi uturere dutatu tuwugize.

Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta yatangajwe kuwa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2019.

Ubusanzwe Umujyi wa Kigali wagenderaga ku Itegeko rigenga inzego z’ibanze ariko Itegeko Nshinga riwemerera kugira itegeko ryihariye.

Mu itegeko rishya, uturere tugize Umujyi wa Kigali ntituzongera kugira ubuzima gatozi ahubwo umujyi ni wo uzabusigarana.

Uturere tuzasigarana inshingano zo kwegereza abaturage serivisi no gukurikirana ibikorwa by’iterambere.

Umujyi wa Kigali ugiye kugira urwego rw’imari rumwe ari na rwo ruzajya rucunga amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere by’umujyi.

Umujyi wa Kigali ugizwe n’inzego z’Ubuyobozi zirimo Inama Njyanama; Komite Nyobozi; Ubuyobozi Bukuru bw’Ibikorwa by’Umujyi na Komite y’Umutekano.

Nta njyanama z’uturere zizongera kubaho. Njyanama izasigara ku rwego rw’umujyi wa Kigali igizwe n’Abajyanama babiri bagizwe n’umugabo n’umugore baturuka muri buri Karere batorwa hakurikijwe itegeko ngenga rigenga amatora; na batanu bashyirwaho n’Iteka rya Perezida.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa

Itegeko kandi ryahinduye imiterere y’abayobozi bayobora umujyi wa Kigali. Aho kugira Meya w’umujyi wa Kigali n’abamwungirije umwe ushinzwe ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza, hazajyaho umuyobozi Mukuru w’Umujyi (City Manager) n’abamwungirije babiri, umwe ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu bukungu.

Akarere kagizwe n’inzego eshatu zirimo Urwego Nshingwabikorwa, Urwego rw’Imirimo Rusange na Komite y’umutekano.

Ako kugira Meya n’abamwungirije babiri, mu rwego Nshingwabikorwa ruzaba ruyobowe n’abantu babiri aribo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Abari abakozi b’uturere babaye abakozi b’umujyi wa Kigali, mu gihe imitungo y’uturere n’imanza twari dufite mu nkiko byeguriwe umujyi wa Kigali.

Guverinoma itangaza ko kuvugurura imiyoborere y’umujyi wa Kigali bigamije kurushaho kuwuteza imbere bijyanye n’ibyo ukeneye kurusha ibindi cyane cyane ibikorwa remezo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/08/2019
  • Hashize 5 years