Hasohotse itegeko rihana abazunguzayi n’abagura nabo

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Binyujijwe mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali hashyizweho itegeko rihana umuntu wese uzafatwa agura igicuruzwa n’umuzunguzayi, iri tegeko riteganya ko waba uri umuguzi cyangwa ugurisha (Umuzunguzay) uzajya wishyura amande y’amafaranga 10.000 y’u Rwanda.

Ni rimwe mu mabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yo ku wa 3 Gicurasi 2015 ariko yasohotse mu igazeti ya leta nimero 28 bis yo ku wa 18 Nyakanga 2017. Abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bavuga ko abacuruzi batemewe (abazunguzayi) ari abantu bagendana ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu mihanda, imbere y’amasoko, imbere y’amaduka, ahategerwa imodoka n’imbere yaho. Ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko babangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko n’urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga mu mihanda, ndetse bagateza isuku nke no kugurisha ibintu bidagifite ubwiza kubera izuba n’umuyaga n’isuku nke, bamwe bakabasha ndetse no kugurisha ibintu bifite inenge kubera ko ababigura nta mwanya baba bafite wo kugenzura neza ibyo bicuruzwa bigendanwa.

Ku bw’izo mpamvu, amabwiriza y’Inama njyanama yashyize ibihano bitoroshye haba ku muzunguzayi n’umuguzi. Ibwiriza riragira riti “ Umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw) kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe; Umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi aciwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi (10,000 frw) kuri bene ibyo bicuruzwa. Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) uzafatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.”

Umujyi wa Kigali usobanura ko aya mabwiriza agamije muri rusange uburyo bwo gushyiraho amasoko yo afashirizwamo abazunguzayi n’abantu batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bifuza guterwa inkunga yo kwivana mu bukene, bazwi n’inzego z’ibanze kandi batuye mu Mujyi wa Kigali, mu buryo burambye. Abakorera mu isoko rimwe rifashirizwamo abazunguzayi bagomba kutajya hasi y’abantu mirongo itatu kandi bagacuruza, imbuto, imboga , amata , imyenda n’inkweto ariko uturere dushobora kuvugurura urutonde rw’ibicururizwa mu masoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda mu gihe bibaye ngombwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years