Harmonize,ukunzwe muri Tanzania agiye gukorera ibitaramo bibiri mu Rwanda

  • admin
  • 22/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba n’umwe mu babarizwa muri Wasafi ya Diamond Platnumz agiye kuza gukora igitaramo I Kigali, ubwo hazaba hamurikwa ku mugaragaro inzu itunganya umuziki ‘ The Mane Label’ ibarizwamo Safi Madiba ndetse n’Umuhanzikazi Marina.

Abahanzi babarizwa muri The Mane Label ‘(Safi Madiba na Marina)’, bagiye kwiyereka abakunzi babo aho Safi Madiba we azaba akoze igitaramo cye cyambere nk’umuhanzi ku giti cye mu bitaramo bazakorera I Kigali na Musanze ku matariki ya 24 na 25 Werurwe uyu mwaka.

Umuhanzi Safi Madiba kuri ubu afite indirimbo nshya ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny nawe ubarizwa muri Wasafi, naho Umuhanzikazi Marina we akaba afite inshya yitwa ‘Decision’ afitanye n’umuraperi Papito

Umuyobozi mukuru wa The Mane akaba n’Umujyana w’aba bahanzi, Mupenda Ramadhan uzwi ku izina rya Badrama yabwiye Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu amasezerano bagombaga kugirana na Wasafi ari nayo ifite mu biganza Harmonize yarangiye kuri ubu hategerejwe itariki y’ibitaramo dore ko bizaba ari ibitaramo bibiri; ikizabera I Kigali ndetse n’icya Musanze

Badrama yagize ati “Amasezerano yaraye arangiye ubu igisigaye ni uko itariki 24 z’ukwezi kwa Gatatu igera igitaramo kikaba hanyuma tukereka abanyarwanda umuziki mpuzamahanga bahoze barota”

Badrama kandi yavuze ko ubwo aba bahanzi bazaba bataramira abatuye I Kigali, iki gitaramo kizaba tariki 24 Werurwe 2018, kikabera muri Camp Kigali.



Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/01/2018
  • Hashize 6 years