Hari impungenge ko ijambo ’Kurangiza’ rizazimira kubera ibisobanuro bariha bitari byo

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Impuguke mu ndimi, akaba no mu ntebe y’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco,Prof Niyomugabo Cyprien, ashyira mu majwi abiganjemo urubyiruko, akavuga ko hari imvugo bagenda badukana bigatuma imvugo n’amagambo byari bisanzwe biriho bitakaza umwimerere wabyo bikazimira nyamara ntacyo byari bitwaye.

Ni mu giha muri iki gihe hari amagambo abantu bagira isoni zo kuyavuga cyangwa kuyakoresha ku buryo baba bumva bayakoresheje baba bavuze ibindi bitari byiza.

Kuri we ngo hari impungenge z’uko hari amagambo amwe n’amwe agenda atakara azize ibisobanura byayo.

Urugero hari abagira isoni zo gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ aho kurikoresha ugasanga bakoresheje ijambo ‘Gusoza’ nyamara ibisobanuro byayo atari bimwe.

Prof Niyomugabo asobanura ko Ijambo ’Gusoza’ rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yarimo akora adateganya kugisubiraho. Naho ijambo ‘Kurangiza’ ryo ngo rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yari arimo gukora agisubitse ateganya kongera kugikora.

Urugero rw’aho umuntu uvuga ko ’ashoje’ kurya atari byo kuko aba asa n’uvuze ko atazongera kurya, ahubwo bikaba byashoboka ko iryo jambo yaba arikoresheje neza igihe wenda uwo muntu yapfuye.

Prof Niyomugabo “Urangiza kurya, ejo ukabikomeza, igihe kikazagera ugasoza kurya utakiri muri ubu buzima.”

Nanone yatanze urugero rw’umuntu uboha umusambi,icyibo cyangwa ikindi kintu azongera gukora, asobanura ko ushobora kuboha amasaha yagera ukarangiza kuboha, ejo ukongera ugakomereza aho wari ugeze.

Noneho mu gihe icyo wabohaga cyuzuye, ngo nibwo uwabohaga yavuga ko ashoje kuboha umusambi cyangwa icyibo, ariko mbere iyo yasubikaga icyo gikorwa ngo yabaga arangije kuboha.

Kuri iyi ngingo yamaze impungenge abo batinya kurikoresha, asobanura ko rifite inyito nyinshi kandi ko rishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye bikaba nta kosa ririmo.

Ati “Ni ijambo ‘kurangiza’ rifite inyito nyinshi, n’aho rikoreshwa henshi. Ntabwo rero ukwiye kumva ko niba umuntu ajya kurikoresha ariko akarikwepa, nawe ngo ubigenze gutyo. Oya, icyo gihe ijambo kurangiza twaba turitesheje agaciro, rikazaducika kandi rikomeye, ndetse dukenera kurikoresha mu bintu byinshi.”

Ati “Ushobora gutangira amahugurwa, ukarangiza igice kimwe cy’ayo mahugurwa, noneho ukaza kugera ku musozo w’ayo mahugurwa ukavuga ko ushoje amahugurwa.”

Prof Niyomugabo avuga ko muri iyi minsi akunda kumva urubyiruko rusa n’urwanga gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ rutinya wenda ko byakumvikana nabi kuko rutekereza ko rikoreshwa gusa mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years