Hari ibanga mu buzima bwa Yezu, ritagaragarira amaso y’abantu- Nyirubutungane Papa Fransisko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Nyirubutungane Papa Fransisko yakomeje inyigisho ze za Kateshezi ku Isengesho. Nk’uko bisanzwe b, mu gikorwa cyo kwakira Abakristu muri rusange [Audience Générale], Papa agira inyigisho atanga ku nsanganyamatsiko aba yahisemo. Ni muri urwo rwego yakomeje inyigisho ze ku Isengesho n’uruhare rukomeye rifite mu buzima bw’umukristu.

Nyirubutungane Papa Fransisko yibukije ko Yezu Kristu ari we uduha urugero rwo gusenga yagize ati: “Mu gihe yasohozaga ubutumwa bwe bwa hano ku isi, Yezu Kristu ntiyahwemye kugaragaza imbaraga isengesho rifite. Amavanjili abitugaragariza igihe amutwereka yitarura akajya ahantu hadatuwe kugira ngo asenge…”.

Papa akomeza agira ati: “Hari ibanga mu buzima bwa Yezu, ritagaragarira amaso y’abantu, ariko rihatse byose. Isengesho rya Yezu ribundikiye ukuri mayobera, tudashobora kwiyumvisha, ariko gutuma tubasha gusoma mu buryo buboneye ubutumwa bwe bwose”.

“Mu Isengesho rituje niho dushobora kumva ijwi ry’Imana”: Nyirubutungane Papa Fransisko

Gatigisimu ya Kiliziya [Le Catéchisme de l’Eglise], yemeza ko “Igihe Yezu asenga, aba natwe atwigisha gusenga” Niyo mpamvu, duhereye ku rugero rwa Yezu dushobora kugira ibimenyetso dukuramo biranga isengesho rya gikristu.

Mbere na mbere Isengesho niryo ribanziriza ibintu byose: Isengesho niryo ribimburira ibikorwa byose by’umunsi, mbere y’uko izuba rirasa , mbere y’uko umuntu ajya mu mihihibikano y’iby’isi. Isengesho rigize umutima w’ibyo umuntu akora, ku buryo ribuze ibindi byasigara nta reme bifite.

Umunsi umuntu adatangiriye ku isengesho ushobora kurangira umuntu yaruhiye ubusa, cyangwa akawurangiza adatuje.

“Mu Isengesho rituje niho dushobora kumva ijwi ry’Imana”: Nyirubutungane Papa Fransisko


Icya kabiri, Isengesho risaba kutarambirwa: Yezu Kristu ubwe aratubwira ati: “Mukomange, mukomange, mukomange: [Musabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange, muzakingurirwa]”: Lk 11, 9.

Isengesho ritarambirwa niryo rishobora guhindura umuntu buhoro buhoro, rikamuha imbaraga mu bihe ahuye n’ibimuhungabanya, rikamuha inema zituma akomezwa n’Udukunda kandi uturinda igihe cyose.


Ikindi kimenyetso cy’Isengesho rya Yezu ni ugukora isengesho mu mutuzo. Usenga ntabwo ahunga ubuzima bw’isi, ariko agomba guhitamo ahantu hitaruye. Aho ngaho mu isengesho rikozwe bucece, niho umuntu yumvira ijwi ry’umutimanama, aho usanga hari byinshi bihishe muri twe: ibyifuzo bibitse mu mutima, ukuri tutabasha kwakira n’ibindi byinshi. Ariko cyane cyane mu mutuzo niho Imana ivugira. Buri wese akeneye icyumba muri we, aho atunganyiriza ubuzima bwe bw’imbere, ari naho ibikorwa bye byose bibonera igisobanuro.

“Mu Isengesho rituje niho dushobora kumva ijwi ry’Imana”: Nyirubutungane Papa Fransisko


Muri make mu Isengesho rya Yezu niho umuntu abonera ko byose bikomoka ku Mana kandi bikaba ari Yo biganaho. Hari igihe twebwe abantu dushobora kwibwira ko twihagije, dushobora kugenzura byose; cyangwa se ku rundi ruhande tukisuzugura, tukaba twabogamira ku ruhande rumwe cyangwa urundi. Isengesho ridufasha kubona ikigero gikwiye, mu mubano wacu n’Imana, Umubyeyi wacu, ndetse no mu mubano wacu n’ibindi biremwa.


Mu gusoza Nyirubutungane Papa Fransisko yibukije ko Isengesho rya Yezu ari ukwishyira mu biganza bya Data, nk’uko Yezu mu murima w’imizeti, igihe yasambaga, yagize ati: “Dawe , niba bishoboka… icyo ushaka gikorwe”. Kwishyira mu biganza bya Data ni ikintu cyiza igihe tudatuje, duhangayitse, kuko Roho Mutagatifu aduhindura imbere mu mutima wacu, akadufasha kwirekurira mu biganza by’Imana Data, tugira tuti: “Dawe, ugushaka kwawe nigukorwe”.

Nyirubutungane Papa ati: “Bavandimwe, twongere tubone, mu Ivanjili, Yezu Kristu umwigisha mu Isengesho, twinjire mu ishuri rye. Ndabizeza ko tuzahabonera ibyishimo n’amahoro”.

“Mu Isengesho rituje niho dushobora kumva ijwi ry’Imana”: Nyirubutungane Papa Fransisko

Salongo Richard

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2020
  • Hashize 3 years