Harategurwa inama nyinshi hagati ya Perezida Kim Jong-Un na mu genzi we wa Korea y’Epfo mu mwaka utaha wa 2019

  • admin
  • 30/12/2018
  • Hashize 5 years

Mu rwandiko rudasanzwe, Perezida Kim Jong-Un wa Korea ya ruguru yiyemeje inama zihoraho na perezida wa Korea y’epfo Moon Jae-in mu 2019 kugirango baganire ibyerekeye ntwaro z’ubumara.

Muri urwo rwandiko kandi,Kim yerekanye akababaro afite k’ukuba atarashoboye gusura Seoul mu mwaka wa 2018.

Uyu muyobozi yari yemeye gukora urwo rugendo nyuma y’aho mugenzi we wa Koreya y’Epfo Moon aherutse kugirira i Pyongyang mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Mu rugendo rwa Moon ku murwa mukuru wa Korea ya ruguru, Mu ijambo rye yahavugiye, yemeje ko ibyo bihugu bibiri bikwiye kongera kuba bimwe.

Nubwo bigaragara ko ibyo bihugu bikiri mu ntambara,imibanire yariyongereye mu 2018 bikaba byerekana ko ibi bihugu bishobora kuzashyira hamwe nk’uko ibimenyetso bitari bicye bya Perezida Kim bibigaragaza.

Umuvugizi wa Moon ntiyatangaje uburyo iyo baruwa yatanzwe, ariko akavuga ko ari iy’ubushuti kandi ko Kim yanditse ashimangira cyane gusura Seoul mu gihe haba hagitegerejwe ibindi bizakurikiraho.

Kim Jong-un yabonanye na perezida wa Amerika Donald Trump akaba abaye umuperezida wa mbere ukiri ku butegetsi ahuye n’umukuru w’icyo gihugu,ariko ubushake bwo guteza imbere imibanire hagati y’icyo gihugu na Amerika ntibwakomeje mu mezi Macye bari bamaze bahuye.

Amerika ivuga ko Korea ya ruguru idakora ibikenewe byose mu kureka intwaro z’ubumara, mu gihe icyo gihugu cyamagana ibihano bishya bya Amerika bibangamiye ubukungu bwacyo ndetse byanafatiwe na bamwe mu bayobozi bari muri Leta.

Biteganijwe ko indi nama hagati ya Trump na Kim ishobora kuba mu 2019.

Perezida wa Amerika yashimye ibaruwa yandikiwe n’umukuru wa Korea ya ruguru mu kwezi kwa Nzeri n’ubwo nta tariki yagaragajwe y’igihe bazongera kubonaniraho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/12/2018
  • Hashize 5 years