Haranira gukora neza kandi ntuzatinye gukora ikiri mu kuri – Perezida Kagame

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years

Perezida Paul Kagame aravuga ko buri muntu akwiye kwishaka aho ahari ku isi, agaharanira gukora neza ndetse ntanatinye gukora icyo yumva kiri mu kuri.Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko nubwo abantu bagomba kugira ibitekerezo bitandukanye, ariko bidakwiye kuvanaho ko babihuriza hamwe kugira ngo bakiyubakira Igihugu cyabo. Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Kaminuza ya

Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuye n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza.

Umukuru w’Igihugu yaganirije abanyeshuri barenga 600, ku bijyanye no kongera kubaka u Rwanda. Perezida Kagame ari muri iki gihugu aho atanga ibiganiro

bitandukanye, akaba yaranitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye, aho yatanze ibiganiro bitandukanye, birimo n’ikijyanye n’ubutumwa bw’ingabo za Loni zibungabunga amahoro ku Isi. Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yemeye ko u Rwanda rugiye gutanga batayo 2 zibungabunga amahoro mu butumwa

butandukanye.

Mu gihe kandi Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Buholandi muri gahunda ya Rwanda Day aho ahura n’Abanyarwanda, umukuru w’Igihugu yabanje kuganira n’aba banyeshuri bo muri iyi Kaminuza. Ubwo yagarukaga ku bijyanye n’uruhare rwa buri wese mu kubaka isi, yavuze ko ari inshingano ya buri wese kugira icyo akora.

Yagize ati “Buri muntu akwiye kwishaka aho ari kuri iyi si dutuyeho, buri muntu akwiye kugira intego, agakora ibyiza kandi ntatinye gukora ikintu cyose kiri mukuri.”

Perezida Kagame kandi aravuga ko nubwo abantu bagomba kugira ibitekerezo bitandukanya, ibi ngo ntibikwiye kuvanaho ko ibyo batandukanyije ahubwo baba bakwiye kubishyira hamwe bikifashishwa mu kubaka igihugu. Perezida Kagame agira ati “Tugomba gutekereza mu buryo butandukanye, ariko tugomba nabwo gushyira hamwe imbaraga kugira ngo twubake igihugu cyahu aho kuzitandukanya.”

Ubwo yagararizaga aba banyeshuri ishusho y’u Rwanda, Perezida Kagame, yavuze ko ugereranyije n’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibi biha Abanyarwanda igitekerezo cy’uko nta kidashoboka gukorwa, ariko ngo nabyo bigaterwa n’uko abo bantu bashyize icyo gitekerezo kuri icyo kintu bashaka gukora. Umukuru w’Igihugu yongeye kuvuga ko nubwo mbere habayeho amakosa akomeye, ubu abantu bagomba gushyira imbere icyerekezo cy’u Rwanda, no kureba icyo Abanyarwanda bakora bo

ubwabo. Ku bijyanye no guteza imbere umugore, Perezida Kagame avuga ko kuba u Rwanda rwaraharaniye guteza imbere umugore ngo byumvikana, kuko nta kuntu abantu bagize 52% by’abatuye igihugu basigara inyuma, ibyo ngo byaba bivuze ko ibyo ukora na we ubwa we waba utabizi.

Gusa Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ikibazo usanga gihari, usanga hari abantu bamwe bashaka gutanga ibitekerezo byabo ku bijyanye no kwishyira ukwizana, nyamara bo ugasanga batemera kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda, cyangwa ibye muri rusange. Perezida Kagame akunze kugaragaza ko Abanyarwanda bo ubwabo aribo bazi aho bavuye, ndetse ari nabo bakwiye kwigenera aho bashaka kugana kurusha undi wese uko yaba abishaka. Src : izuba

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years