Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Uruzinduko Papa Francis yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiro za Nyakanga rukaza gusubikwa bitunguranye, rushobora kuzaba mu ntangiro z’umwaka utaha.

Amakuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko Papa Francis yatangaje ko uru ruzinduko ashobora kuzarusubukura muri Werurwe umwaka utaha wa 2023

Yabivuze muri iki cyumweru ubwo yasubiraga i Vatican avuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Kazakhstan muri iki cyumweru.

Yanagarutse kandi ku ntambara iri kubera muri Ukraine, avuga ko kuba ingabo z’iki Gihugu zahabwa inkunga y’intwaro, bishobora kumvikana mu rwego rwo kwirwanaho.

Uruzinduko rwa Papa Francis rushobora kuzasubukurwa umwaka utaha, rwagombaga kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022 ubwo yagombaga no gusura Sudan y’Epfo.

Tariki 10 Kamena 2022, Vatican yatangaje ko Papa Francis yasubitse uru ruzinduko ku bw’impamvu z’ikibazo afite mu ivi.

Icyo gihe itangazo ry’Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, ryagiraga riti Ku busabe bw’abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n’ikibazo afite mu ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.”

Gusa nanone icyo gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari urugamba rukomeye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2022
  • Hashize 2 years