Hamenyekanye inkuru nziza kuri Teta Sandra wari urembejwe n’inkoni za Weasel

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Teta Sandra umaze iminsi atabarizwa kubera ihohoterwa yakorewe na Weasel babyaranye abana babiri, ubu ari mu Rwanda nyuma yo gutahana n’ababyeyi be bari bagiye kumureba

Uyu munyarwandakazi usanzwe ari umukunzi wa Weasel banabana, yari amaze iminsi yarahagurukije abatari bacye bamutabariza basaba ko yatabarwa agacyurwa kuko yari arembejwe n’inkoni yakunitwaga n’uyu mugabo.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yari iherutse gutangaza ko yinjiye muri iki kibazo ndetse ko iri kugikukirana.

Ambasaderi Joseph Rutabana yabwiye umunyamakuru ko Teta Sandra n’abana be bamaze kugera mu Rwanda.

Yagize ati Ni ukuri yerecyeje mu Rwanda ku wa Kabiri yazanye nababyeyi be ndetse nabana be.

Amakuru yo gukubitwa kwa Teta Sandra, yasakaye mu minsi ishize ubwo umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim agaragaje amafoto y’uyu Munyarwandakazi yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel Manizo.

Nyuma yo kubitangaza, abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo abasanzwe bafite amazina azwi yaba abo mu Rwanda no muri Uganda, bahise batangiza ubukangurambaga bwo kwamagana iri hohoterwa ryakorerwaga uyu munyarwandakazi.

Byavugwaga kandi ko Teta Sandra yanze gutobora ngo avuge iri hohoterwa kubera urukundo afitiye umugabo we Weasel.

Hari amakuru avuga ko nyuma yuko ageze mu Rwanda, uyu mugore yishimye ngo kuko nubundi yari yarabuze uko ataha kuko umugabo we yari yaramusibiye amayira yatuma abona uko ataha.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years