Hakenewe urubyiruko rukora kandi rwumva rukanashyira mu bikorwa gahunda za Leta

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 8 years
Image

Ibi ni ibikubiye mu butumwa umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije yageneye urubyiruko rwari rwitabiriye ihuriro ngarukamwaka rihuza abahagarariye urubyiruko muri aka karere ka Kayonza ryabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017. Harerimana Jean Damascene; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabibukije ko imbaraga z’igihugu n’ahazaza heza h’u Rwanda ari bo hashingiye ari nayo mpamvu bakwiye gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo ari nako bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Muri iri huriro ngarukamwaka ryahuje abahagarariye urubyiruko mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza ndetse n’abafatanyabikorwa, hagarutswe kuri imwe mu mihigo urubyiruko rwari rwarahize kuzahigura mu mwaka ushize w’imihigo gusa hakaba hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zikomeje kudindiza urubyiruko mu iterambere harimo nko kutizerwa n’ibigo by’amari. Aha urubyiruko rukaba rwasabye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ko n’ubwo hari gahunda zagenewe gufasha urubyiruko hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo gukurikirana ishyirwa mubikorwa by’izo gahunda zigamije gufasha urubyiruko mu iterambere.

Gakumba Geofrey, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko yavuze ko kugeza ubu usibye kuba hari imbogamizi nkeya bagenda bahura nazo ari nayo mpamvu haba hagiyeho gahunda nk’iyi y’ihuriro kugirango bahurize hamwe ibitekerezo mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo aho bibaye ngombwa bagakora ubuvugizi ku cyateza imbere urubyiruko muri rusange.

Ntaganda Innocent, Ushinzwe ibikorwa by’itorero n’ubukangurambaga yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko arirwo rufite imbaraga zo kubaka igihugu ari nayo mpamvu bakwiye kurangwa no guharanira gukoresha imbaraga zose mu kubaka igihugu nk’uko baba babisabwa n’Intore izirusha Intambwe ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Harerimana Jean Damascene, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye urubyiruko ko nta handi u Rwanda rw’uyu munsi ruteze imbaraga n’iterambere Atari mu rubyiruko ati “N’ubwo abenshi muri mwe urubyiruko mwavutse mu bihe by’ingaruka za Jenoside igihugu cyarasenyutse ariko kugeza ubu dufite ubuyobozi bw’igihugu cyacu bushyigikiye iterambere kandi burangajwe imbere no kubaka igihugu ari nayo mpamvu mwe urubyiruko mukwiye guharanira gufasha ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyane ko arimwe mbaraga z’ejo hazaza”

Visi Meya kandi yasabye urubyiruko gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati “Urubyiruko rutari rwinshi ariko rufite imitekerereze igomba guhinduka kandi igahindurwa namwe bagenzi babo, rero nidukunda umurimo tukumva kandi tugashyira mu bikorwa gahunda za Leta byose bizagerwaho”Src:Ukwezi.com

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 8 years