Hagiye kubakwa ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe bizatwara hafi miliyari 2

  • admin
  • 24/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi afatanyije na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cy’u Bushinwa Zhang Dejiang bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro bishya bya Minisitiri w’Intebe.

Iyo nyubako izubakwa ku Kimihurura hagati y’ahasanzwe hari ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ni inyubako izatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Abanyamerika (asaga miliyari 29 z’amanyarwanda) yose azatangwa na Leta y’u Bushinwa. Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kuzamurwa iyo nyubako, Minisitiri w’ibikorwa Remezo James Musoni yabwiye itangazamakuru ko iyo nyubako ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Yagize ati: “Ni igikorwa kiza kuba hatangijwe imirimo yo kubaka iyo nyubako ikomeye kandi igezweho, yitezweho gukorerwamo n’ibiro bikomeye by’igihugu, kandi ni uburyo bwo kugabanya ubuke bw’ibiro byo gukoreramo ku nzego za Leta.”

Yakomeje agira ati “Abashinwa batanga inguzanyo ku nyungu iciriritse cyane, ku buryo umuntu yavuga ko igihugu cy’u Bushinwa n’igihugu cy’u Rwanda bibanye neza, aribyo bivamo imishinga nk’iyi y’iterambere”. Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko n’ubusanzwe u Bushinwa bwafashaga u Rwanda mu bikorwa bitandukanmye cyane cyane ibijyanye no kubaka ibikorwa remezo. Musoni yongeyeho ko iyi nyubako ari imwe mu ngamba Leta ifite zo kugabanya ibigo bya Leta bikodesha aho bikorera, no kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage.

Iyi nyubako izaba ifite metero kare (m2) 1600, izaba igizwe n’amagorofa atatu, ifite ubushobozi bwo kwakira abakozi bagera ku 1100. Biteganyijwe ko nibura izubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Izakorerwamo na Minisiteri enye zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ibiro bya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri n’ibigo bishamikiye kuri izi Minisiteri.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/03/2016
  • Hashize 8 years