Hagiye gutangwa isoko ryo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu bitatu harimo n’u Rwanda
- 21/03/2016
- Hashize 9 years
Ibigo umunani nibyo byatoranyijwe ku ikubitiro ko byujuje ibisabwa, bigomba guhatanira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania, ukanyura mu Rwanda no mu Burundi.Mu gihe akarere gakomeje gushyira ingufu mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi,ibi bigo bizakora igishushanyo, byubake kandi bikurikirane imirimo yo kubaka ibilometero 1 665 by’uwo muhanda.
Ibi bigo ntibyatangajwe amazina nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The EastAfrican. Uyu mushinga uzatwara miliyari zigera kuri 7.6 z’amadolari ya Amerika, ku buryo uzaba ari umwe mu mishinga ihenze yo kubaka inzira ya gari ya moshi mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC. Impuguke ku mihanda ya gari ya moshi mu bunyamabanga bwa EAC, Imbuchi Onyango yagize ati “Sinatangaza amazina y’ibigo byatoranyijwe mu gikorwa cy’ibanze. Gusa 60 % ni ibyo mu Bushinwa.” Uwo muhanda wa Dar es Salaam-Isaka-Kigali-Keza-Musongati ni umwe mu mihanda yashyizwe imbere igomba kubakwa nk’uko bigaragazwa ku gishushanyo mbonera cy’imihanda ya gari ya moshi mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, kivuga ko nibura ibilometero 172 by’uwo muhanda bizubakwa mu Burundi, mu Rwanda hakubakwa ibigera ku 123. Muri Tanzania ho hari ibilometero 407 kuva Keza ugana Isaka, na km 970 kuva Isaka ugana Dar es Salaam. Onyango kandi ntiyatangaje igihe guverinoma z’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi zizafungurira amasoko yo guhatanira kubaka uyu muhanda, kuko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB) inafite uruhare rukomeye mu gutera inkunga iyo mishinga, igomba kubanza kugaragaza ko idashidikanya ku bigo byahawe amahirwe y’ibanze, n’ubwo we avuga ko bifite ubunararibonye n’ubushobozi bwo kubaka iyo mihanda. Ati “Urutonde rw’ibigo byatoranyijwe mbere byohererejwe Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ngo ibitangeho ibitekerezo mbere y’uko bitangira guhatanira isoko.”
Kugeza ubu ibiciro biri hejuru by’ubwikorezi muri EAC bifatwa nk’imbogamizi ikomeye ku bucuruzi bw’akarere, ku buryo bitoroshye guhangana n’ibindi bihugu mu ruhando mpuzamahanga. Urugero nk’abatumiza ibintu mu mahanga, bavuga ko u Rwanda birusaba nibura 4 990 by’amadolari ya Amerika kugira ngo binjize kontineri ya metero 6, mu gihe impuzandengo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari amadolari 2 504, ibintu bitorohera abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Src:Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw