Hagati y’uwutanze ruswa n’uyakiriye iyo umwe abivuze hakiri kare atarakurikiranwa ntabwo abihanirwa

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuvunyi mukuru , Anastase Murekezi, avuga ko n’ubwo itegeko rihana uwatanze ruswa n’uwayakiriye, iyo umwe muri bo ayigaragaje ataratangira gukurikiranwa, ngo ntabwo ayihanirwa.

Yabivugiye kuri Sitade Byiza mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, tariki 26 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kurwanya ruswa ku rwego rw’intara y’amajyepfo.

Umuvunyi mukuru Murekezi yavuze ko nubwo itegeko rihari rihana uwatanze n’uwakiriye ruswa,ariko umwe muri abo iyo yihutiye kubivuga ataratangira gukurikiranwa atabihanirwa.

Yagize ati “Itegeko ryo muri 2018 riteganya ko utanga ruswa yagombye gufatwa nk’uwayiriye, ariko uyitanze ukabivuga urwego rw’umuvunyi n’izindi nzego zibishinzwe zitaratangira iperereza kuri icyo cyaha wakoze ntabwo tugukurikirana.

Yewe n’iyo waba warayiriye, ukabyemera hakiri kare, dufata uwayiguhaye, ariko ya ruswa yaguhaye ukayigarura.”

Uwitwaye gutyo agatanga ku gutanga cyangwa kwakira ruswa ngo aba yirinze igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’umunani, ishobora kugera ku icumi iyo umunyacyaha ari umuyobozi.

Ibi ngo byashyizweho mu rwego rwo kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, aho usanga amafaranga yakagiriye akamaro abaturage ajya mu mifuka ya bamwe, abakeneye serivisi ntibayihabwe, abarengana ntibarenganurwe cyangwa akazi kagahabwa utagakwiye maze igihugu ntikizamuke.

Umuvunyi Mukuru yifuje ko kwanga ruswa byaba umuco ku Banyarwanda, kugeza aho n’umwana wiga kuvuga ayanga, n’ugiye gushinga urugo akaba yakanga kubana n’uwo ayiziho.

Murekezi ati “Umwana kumwe avuga ngo Da! Da! Ma! Ma! Agatangira ahoha avuga ngo ‘ruswa ni mbi’ kuko yabyumvanye se na nyina ndetse na bakuru be.”

Yungamo ati “Wa musore we, nujya kurambagiza uzajye ubaza umukobwa wanga ruswa. Wa mukobwa we kugira ngo wemere ko umuhungu azakurongora uzamubwire uti icya mbere ngushakaho si ubwiza si ubutore si iki! Uti ndashaka ko wanga ruswa.”

Bmwe mu baturiye Sitade Byiza bavuga ko muri rusange ruswa igenda icika iwabo kuko nk’abakuru b’imidugudu bakaga inzoga ku bo bagomba kwandikira ibyemezo batakibikora kubera ko ushaka icyemezo acyakira mu nteko y’abaturage.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yashimangiye ko mu ngamba zafashwe muri iyi ntara harimo no kugira imboni zo kurwanya ruswa muri buri Mudugudu no ku Murenge kugera ku Karere, akomeza avuga ko ari byiza ko twakubahiriza indangagaciro na Kirazira, bisanzwe mu muco wacu,zidusaba kuba inyangamugayo.

Urugendo rutangiza Umunsi wo Kurwanya Ruswa mu ntara y’Amajyepfo,rwatangiriye ku biro by’umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye kugera kuri Stade Byiza rukaba rwitabiriwe n’Umuvunyi Mukuru, Guverineri w’intara y’amajyepfo, abayobozi b’uturere n’abandi bakozi mu ntara y’Amajyepfo.

Ibyumweru bitatu byo kurwanya ruswa byatangiye tariki 17 Ugushyingo kikazasowa kuya 09 Ukuboza 2019.Kuri iyo tariki ya 09 yo gusoza, hazatangwa ibihembo ku bantu cyangwa ibigo bizaba byaragaragaje imyitwarire myiza mu kurwanya ruswa, ku rwego rw’isi.

JPEG - 136.4 kb
Umuvunyi mukuru Murekezi yasabye utundi turere kwigira kuri Gisagara yaje mu b’imbere mu kurwanya ruswa bagafata ingamba maze bakungurana inama ku bitagenda
JPEG - 128.2 kb
Guverineri Gasana yifashishije amagambo y’umukuru w’igihugu avuga ko kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco kandi bikaba mu mucyo
JPEG - 173 kb
Akarere ka Gisagara kaje imbere mu kurwanya ruswa mu ntara y’amajyepfo karabihemberwa

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 5 years