Hagaragaye umupadiri ukora injyana ya Hip Hop

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 9 years
Image

Umupadiri w’umuraperi muri Kiliziya Gatulika, Uwimana Jean François, uririmba mu njyana ya Hip Hop, Afrobeat, R&B ndetse na Reggae akomeje kubona abakirisitu banezezwa n’indirimbo ze ndetse bamwe batangiye no kumusaba kujya abakoresha mu matsinda amubyinira.

Padiri Uwimana avuga ko nyuma y’igitaramo yakoreye i Rubavu agasanga ategerejwe n’abantu benshi mu buryo atakekaga, nyuma akajya kuririmba mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Marie Reine i Rwaza, ngo byatumye atangira kubona ko Nyagasani atangiye guhaza icyifuzo cye. Uwimana yagize ati “nezezwa cyane n’uburyo usanga urubyiruko rwanezerewe mu bitaramo kandi n’ubundi amagambo agize indirimbo zacu ni ayo muri Bibiliya.”

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Padiri Uwimana yagize ati “mbere nkibitangira navugaga ko byari bigoye mbigereranyije n’uyu munsi. Ubu ikibazo ntikikiriho cyo kuvuga ko Hip Hop ndirimba itemewe. Ahubwo ubu ahenshi urasanga bambwira ngo kuki batambona. Ngo nazengurutse Paruwasi nyinshi ndirimba.” Uyu mupadiri wabaye uwa mbere mu kuririmba izi njyana muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda, avuga ko icyo areba ari uburyo abantu byabafashije kongera gusingiza Imana, ati “ ibyo bavuga byo ni byinshi, ariko mbona rwose nkurikije ko bamwe batari biteze ko byabaho usanga hari abatunguwe”.

Muri 2014 Uwimana yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko aririmba mu njyana zitamenyerewe muri Kiliziya Gaturika, ari uko yabonaga urubyiruko rugenda rucika mu bikorwa bya Kiliziya. Padiri Uwimana Jean François abarizwa muri Diyoseze ya Nyundo akaba akorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya Mubuga.Src:Izuba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 9 years