Hagaragaye andi mafoto y’uburyo Sandra Teta yuzuye inguma umubiri wose kubera gukubitwa na Weasel

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma yuko mu cyumweru gishize, hagaragaye amafoto ya Teta Sandra wamamaye mu Rwanda, afite ibikomere bivugwa ko ari inkoni yakubiswe n’umuhanzi Weasel babyaranye, hasohotse andi mafoto agaragaza uyu mugore afite ibikomere umubiri wose.

Ni amafoto yashyizwe hanze n’umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim, wanze guhishira amabi akorwa na muramu we Weasel.

Daniella Atim usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko atewe impungenge n’ibyo Weasel akorera umugore we Teta Sandra.

Abinyujije kuri Instagram, Daniella Atim yashyizeho amafoto agaragaza uburyo Teta yujujwe inguma umubiri wose n’umugabo we.

Aya mafoto aherekejwe n’ubutumwa buvuga ko uyu Daniella Atim adashobora gukomeza kwihanganira ibiri gukorwa na Weasel.

Yavuze ko aya mafoto yafashwe mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Yavuze ko Teta Sandra akeneye ubufasha bwose bushoboka. Akeneye ijwi ryacu kugira ngo yigarurire icyizere, mureke tumujye inyuma tumufashe muri uru rugendo.

Yakomeje agira ati Bagore mwese nta gihe cyo gufasha mugenzi wanyu kitari iki, bamwe bakunze kuvuga ko bavugira abagore, igihe ni iki.”

Teta Sandra we yari aherutse gutangaza ko ibikomere afite atabitewe n’umugabo we ahubwo ko ari abajura bamuteze bakamwambura telefone ndetse n’amafaranga yari afite.

Gusa inshuti ze za hafi zaramunyomoje zivuga ko uyu munyarwandakazi ahora akubirwa n’uyu mugabo we ariko akamukingira ikibaba kubera urukundo amukunda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2022
  • Hashize 2 years