Hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro k’arenga Miliyoni 100Frw
Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 9, cyakozwe mu gihe cy’iminsi itanu, kuva ku wa Mbere tariki 14 kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Ibikorwa nk’ibi bikorwa mu Karere kuva mu mwaka wa 2013 nk’uko byemejwe n’ihuriro ry’Inama y’abayobozi ba Polisi zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Nk’uko bigaragara muri raporo ikubiyemo ibicuruzwa byafashwe n’ababifatanywe, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, na Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego zirebwa n’iki gikorwa, ibyafashwe birimo ibiribwa nk’ inyama, ifu y’ibigori n’ubuki bufite agaciro ka miliyoni 36.2Frw, inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe bifite agaciro ka miliyoni 13.2Frw ndetse n’imiti yarengeje igihe ifite agaciro ka miliyoni 1.4Frw.
Mu bindi harimo amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyoni 18.5Frw, amasashe ya pulasitiki afite agaciro ka miliyoni 13.8Frw, ibikoresho by’ubwubatsi by’agera kuri miliyoni 7.5Frw, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone bifite agaciro ka miliyoni 1.8Frw na likeli zitandukanye, amavuta yangiza uruhu, imyenda n’inkweto za caguwa, ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi.
Abantu 67 nibo bafatiwe muri ibi bikorwa barimo abanyarwanda 29 n’abanyamahanga 38, inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo baciwe amande arenga miliyoni 43.7Frw ku bwo gukorera ku byangombwa byarengeje igihe, gucuruza ibyarengeje igihe no kuba aho bakoreraga nta suku ihari.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu butumwa yatanze ubwo herekwaga Itangazamakuru bimwe mu bicuruzwa byafashwe, ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, yavuze ko abakora ibitemewe batazigera bihanganirwa.
Yagize ati: “Gucuruza ibyiganano cyangwa ibyarengeje igihe yaba imiti, ibiribwa, ibinyobwa cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi, ni ugushakira amakiriro mu kwangiza ubuzima bw’abandi. Ni uguhungabanya umutekano ubikora wese amenye ko inzego z’umutekano ziri maso kandi uzafatwa wese azahanwa hakurikijwe amategeko.”
Yunzemo ati: “Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma umuntu ashora imari mu byangiza ubuzima bw’abantu binamuteza igihombo. Iyo ubifatiwemo urafungwa, ugacibwa amande, ndetse n’amangazini cyangwa uruganda byawe bigafungwa.”
Muri ibi bikorwa kandi inganda 7 na farumasi 3 zaciwe amande ziranafungwa bitewe no gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kutuzuza ibipimo by’ubuziranenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira Thierry yavuze ko bamwe mu bacuruzi bafatanywe ibicuruzwa byarengeje igihe birimo amazi n’ibinyobwa bisembuye aho wasangaga barahishe itariki igaragaza igihe byagenewe gukoreshwa bomekaho agapapuro kanditseho iyindi tariki.
Aha ni nko ku nzoga yitwa Leffe, urugero rw’icupa ririmo inzoga yarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2022, bakomekaho agapapuro mu ibara rimwe kagaragaza ko izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Hari n’abandi bacuruzi basukaga, bakanacururiza amavuta ya moteri atujuje ubuziranenge mu tujerekani twa Total Energies.
Murangira yakomeje agira ati: “Leta y’u Rwanda ikangurira abantu cyane urubyiruko kwihangira imirimo ariko ntibigomba kuba impamvu yo gukora ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibinyuranyije n’amategeko.”
Dr. Nyirimigabo Eric, ukuriye ishami rishinzwe kugenzura ingaruka z’ibiribwa n’imiti muri RFDA yavuze ko inganda zimwe zakoraga nta ruhushya ruzemerera gukora, izindi zikomeza gukora nyamara zari zarafungiwe kutuzuza ibisabwa, hagaragara n’izakoraga ibicuruzwa by’ibyiganano ndetse n’izakoreraga ahatari isuku bitandukanye n’aho zagaragaje ubwo zasurwaga.
Beatrice Uwumukiza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), yakanguriye abacuruzi n’abakiriya babo, buri gihe kujya basuzuma itariki igicuruzwa kizarangirira no kwaka inyemezabwishyu kugira ngo bizorohe mu gihe cyo kumenya amakuru ku migenzereze inyuranyije n’amategeko mu bucuruzi.
Yibukije abakora ubucuruzi kubanza gushaka amakuru ahagije ku bicuruzwa batumiza haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.