Habimana warusimbutse mu gitero cya Kitabi yatangaje ibyo yahaboneye byose

  • admin
  • 19/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Hari ku mugoroba wa tariki 15 Ukuboza 2018, ku isaha ya saa 18 n’iminota 15 mu Murenge wa Cyitabi Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, bica abaturage babiri, bakomeretsa abandi umunani nyuma muri babiri baza gupfa.

Umwe mu barusimbutse muri icyo gitero witwa Habimana Zelot yatangaje ibyo yabonye kuri uwo munsi utazibagirana mu buzima bwe.

Mu kiganiro na KT Press, Habimana yavuze ko yahagurutse mu Karere ka Huye kuwa Gatandatu saa kumi z’umugoroba yerekeza i Ruzizi aho yari yitabiriye ubukwe bwa mwishywa we.

Uyu mugabo avuga ko yari yitwaje buri kimwe cyose gisabwa mu gikapu cye harimo inkweto n’ibindi.

Ahagana saa kumi n’imwe, Habimana avuga ko bari batangiye urugendo rw’amasaha abiri runyura muri Nyungwe. Avuga ko mu minota 20 ya mbere, babonaga ingabo z’u Rwanda zicunze umutekano mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “Twagiye nk’iminota 20 turenze ahari abasirikare bacunze umutekano, twabonye igiti gitambitse mu muhanda rwagati.Umushoferi yashatse uburyo yaca ku ruhande rw’icyo giti.”

Habimana avuga ko ubwo umushoferi wari ubatwaye yagabanya umuvuduko, abo bari kumwe batangiye kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bava mu gashyamba kari hafi n’umuhanda.

Yagize ati “Nari nicaye hafi n’umuryango.Nabonye itsinda ry’abantu bafite intwaro bava mu ishyamba. Begereye imodoka batangira kuturasaho.Abantu batangiye gutabaza.”

Uyu mugabo avuga ko basabwe gusohoka kandi ko kubera ko yari yicaye ku muryango, bamusabye ko afungura umuryango ariko arabyanga.

Bakoreshaga ururimi rw’Ikirundi

Akimara kwanga gufungura umuryango (umwango), umwe mu bari bitwaje intwaro yahise arasa ku muryango, anjugunya hanze, atangira kumbaza niba ndi Umunyarwanda.Sinamwumvaga neza kuko yavugaga Ikirundi cy’umwimerere. Yankubise mu mugongo, ankata n’icyuma gityaye ku kuboko kw’iburyo mbere yo kwitura hasi.

Uyu avuga ko yakuwe umutima no kubona umugenzi bari kumwe yaguye hasi iruhande rw’umuhanda yamaze kwicwa.

Nabonye barimo kurasa ku modoka ya Kompanyi Alpha n’indi modoka nto yari ivuye i Rusizi. Ibi byabaye nko mu minota itarenze icumi.

Uburyo aba bagenzi batabawe

Uko aba bari bitwaje intwaro bakomeje kurasa kuri izi modoka itatu, haje imodoka ya CIMERWA igiye i Rusizi itwaye umusirikari wa RDF, yarahagaze, uyu musirikari atangira kurasana nabo. Abitwaje intwaro babonye ingabo za RDF zije bahita birukankira mu ishyamba.

Abasirikare ba RDF bahumurije abaturage bari bagize ubwoba bavuza induru batujyana ku bitaro bya Kigeme.

Uyu Habimana yaje kuva ku bitaro bya Kigeme kuri ubu aravurirwa ku bitaro bya CHUB.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/12/2018
  • Hashize 5 years