Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakirana urugwiro Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakirana urugwiro Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’Amahanga Antony Blinken witezwe kugera i Kigali mu cyumweru gitaha.
U Rwanda rwahishuye ko rwiteguye kurushaho gutsura umubano warwo na USA mu bufatanye burimo kubungabunga amahoro, ubuzima mpuzamahanga, umutekano mpuzamahanga w’ibiribwa n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ku bijyanye n’ubuzima rusange, biteganyijwe ko Blinken azaganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku birebana na gahunda yo kongerera ubushobozi Ikigega Global Fund yitezwe mu bihe biri imbere.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari ingenzi, ari na yo mpamvu yiyemeje kugira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye binyuze muri gahunda zitandukanye.
U Rwanda rwiteguye kugirana ibiganiro bizatanga umusaruro ku birebana n’imiyoborere ndetse n’uburenganzira bwa muntu, bimwe munbigaragara ku rutonde rw’ibigenza Blinken mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ku birebana na Rusesanagina Paul wemerewe gutura muri USA mu buryo buhoraho akaba afungiwe i Mageragere, u Rwanda rwongeye gushimangira ko rwafatanyije na USA mu kumukurikiranaho ibyaha by’iterabwoba afungiwe mu gihe kirenga imyaka 10 ishize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma riragira riti: “U Rwanda ruhaye ikaze andi mahirwe yo kongera gusobanura neza ko ifatwa n’ifungwa rye ryubahirije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga kubera ibyaha bikomeye by’iterabwoba ryakorewe Abanyarwanda (hamwe n’abandi 20 bafatanyije) yakoze atuye muri Amerika.”
Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka ushize, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba no kwicisha abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Kugeza ubu Inteko ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ntiriyumvisha uburyo Rusesabagina yafashwe agafungwa n’u Rwanda, nyamara afatwa nk’umwenegihugu wa USA.
Antony Blinken azanaganira n’Abayobozi b’u Rwanda ku birebana n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’uko umubano n’icyo gihugu ujemo agatotsi kubera gushinjanya gufasha imitwe irwanya ibihugu ku mpande zombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya USA, ivuga ko Blinken azibanda ku ruhare Leta y’u Rwanda yagira mu gukemura amakimbirane n’ubugizi bwa nabi bivugwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe ko uyu munyacyubahiro azagera mu Rwanda avuye muri RDC azasura ku ya 09-10 Kanama 2022, mu ruzinduko ruzibanda ku kibazo cy’imyigaragamyo ihamaze iminsi yo kwirukana Umutwe w’Ingabo za Loni (MONUSCO), n’ikibazo cy’inyeshyamba za M23.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yemeza ko Blinken azagera muri RDC no mu Rwanda avuye muri Cambodia, Philippines na Afurika y’Epfo.
Blinken waherukaga muri Afurika mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal, agarutse kuri uyu mugabane gutegura Inama ikomeye izahuza Perezida wa USA Joe Biden n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika mu kwezi k’Ukuboza 2022.