Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yagaruye ku isoko Impapuro mpeshamwenda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yagaruye ku isoko Impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.BNR ku rukuta rwa X, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, yagize iti: “Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda irabamenyesha ko yagaruye ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka 15 yari yashyize ku isoko bwa mbere tariki ya 17 Kanama 2023, zifite agaciro ka miliyari 10.0 z’amafaranga y’u Rwanda n’inyungu ya 13.0% ku mwaka.”

BNR yakomeje ivuga ko kwitabira kugura izi mpapuro mpeshamwenda byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22, bikazageza tariki ya 24 Mata 2024.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga, kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa, zigashyirwa ku isoko; zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga, bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Uguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta, akajya ahabwa inyungu, akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro, igihe zagenewe kirangiye.

Mu 2008 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro, binyuze mu mpapuro mpeshamwenda.

Mu Rwanda, abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni Ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi n’abantu ku giti cyabo batangiye kwitabira iri soko, cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwatangiye gukorwa mu 2014, hasobanurwa akamaro k’izo mpapuro.

Hashyizwe imbaraga mu gutanga amahirwe, ku bafite impapuro mpeshamwenda aho ubu bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/04/2024
  • Hashize 6 months