Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuringaniza amafaranga y’ishuri
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuringaniza amafaranga y’ishuri atangwa mu bigo bya Leta n’ibifatanya na Leta mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, mu rwego rwo gukumira ibigo byakaga umusanzu w’umurengera.
Dr. Uwamariy, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 14, aho yashimangiye ko iki cyemezo kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri byikorezaga ababyeyi umutwaro uremereye.
Biteganyijwe ko mu mashuri y’inshuke n’abanza umubyeyi azajya yishyurira umwana we amafaranga y’u Rwanda 975 ku gihembwe hatarimo imyenda y’ishuri, amakayi n’ibindi umwana akenera.
Ni mu gihe amashuri yisumbuye uwiga ataha azajya yishyura amafaranga 19,500 na ho uwiga acumbikiwe mu kigo akishyura amafaranga 85,000.
Ku bana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta, Guverinoma yanzuye ko igiciro kirenga ku bigenda kugaburira umwana ku ishuri mu minsi y’amasomo kizishyurwa na Leta, ariko umubyeyi azajya asabwa gutanga umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda 19,500.
Amashuri ashobora gusaba ababyeyi andi mafaranga afitiwe impamvu ifatika kugira ngo akemure ibindi bibazo ariko ngo ntagomba kurenga 7,000 Frw ku gihembwe mu mashuri yisumbuye.
Iki cyemezo caykiranywe yombi n’ababyeyi batandukanye bitegura kohereza abana babo ku ishuri, kuko gikuyeho akajagari n’ubusumbane bukabije bwagaragaraga mu misanzu yo mu mashuri ya Leta.