Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiraho uburyo bushya bw’ibimoteri bigezweho
Guverinoma y’u Rwanda imaze gushyiraho uburyo bushya bw’ibimoteri bigezweho bikoresha ikoranabuhanga, aho imyanda ibora itandukanywa n’itabora bityo bikorohereza n’abashinzwe kubyaza umusaruro iyo myanda.
Buri munsi toni zirenga 500 z’imyanda ziva mu mujyi wa Kigali, amasoko, amaduka, ingo ndetse n’amashuri aribyo bifite uruhare runini mu gutanga uwo mwanda.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo Nyirabahire Julienne usanzwe ukora akazi ko gukusanya imyanda yo mu isoko rya Zinia, aba atangiye akazi ke, afasha abakusanya imyanda mu isoko kuyishyira mu bimoteri bikoresha ikoranabuhanga ndetse anakurikirana gahunda zose uko zikorwa, kugira ngo isoko rize kurema nta mwanda ugaragara aho hantu.
Avuga ko amaze imyaka 10 akora aka kazi gusa.
Muri iyi myaka ariko we abona ko ikibazo cy’imyanda mu Mujyi wa Kigali cyagiye kiba ingorabahizi.
”Dufite ibimoteri bitatu aho dushyira imyanda ibora, Itabora ndetse naho dushyira imyanda y’ibyuma, aha hantu mbere hahoraga umwanda kubera ko ahanini ibintu biba hano mu isoko ari ibibora imvura yaragwaga bikajenga ndetse bikanakurura umunuko, gusa kuri ubu ntushobora kumenya ko harimo imyanda cyangwa nta yirimo kuko ikimoteri cyubatse neza.”
Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bw’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga ariko bwifashishije amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Kuri ubu ahantu 5 mu mujyi wa Kigali hamaze gushirwa ibyo bimoteri ni mu isoko rya Zinia, irya Kimironko, irya Nyabugogo, irya Mulindi ndetse no mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama.
Nyirabahire Julienne yasobanuye uko iryo koranabuhanga rikoreshwa agira ati ”Dufite telephone zesitayemo sisitemu y’iki kimoteri kuko iyo isonnye bwa mbere biba bigaragaza ko kigiye kuzura, iyo bigeze kuri 75% ihita iduha ubutumwa bugufi bwerekana ko ikimoteri cyuzuye hanyuma natwe tugahamagara abashinzwe kubitwara bakaza bakabitwara ahabugenewe.”
Higiro Alice, umukozi ushinzwe gahunda ya smart cities muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na innovasiyo, avuga ko gahunda yo kuvangura imyanda nimara gukurikizwa mu buryo bwuzuye, imicungire y’imyanda izakemura bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abashinzwe kuyikusanya ariko kandi akanashishikariza abatwara imyanda gutangira gukoresha amakamyo afite ibyumba bitandukanye bishobora gutwara imyanda ivanguye.
“Zimwe mu mbogamizi twabonye, ni uko n’ubwo dufite uburyo bwo gutandukaniriza imyanda ku masoko, ariko amakamyo atwara iyo myanda nayo usanga adafite uburyo bwiza bwo kuyitwara ivanguye, izi nizo mbogamizi twahuye nazo gusa twese hamwe dufatanije, tuzicara kugira ngo tuganire kuri iki kibazo mu rwego rwo kongera agaciro k’iyibikomokaho ariko ibyo tuzabikora duhereye kuva aho imyanda ikorerwa, aho ikusanyirizwa ndetse n’uburyo itwarwa kugeza igeze i Nduba igahabwa abayibyaza umusaruro.”
Ubuyobozi buvuga ko intambwe ikurikiraho ari ugukora ubukangurambaga ahantu hahurira abantu benshi, ndetse no mu ngo kugira ngo bagire umuco wo gutandukanya imyanda, mbere y’uko ijyanwa ahabugenewe ikabyazwamo ibindi bintu, ibi ngo bizafasha buri wese kugira uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu ndetse no kugira Umujyi ukeye.