Guverinoma y’u Bushinwa yeguriye iy’u Rwanda inyubako z’amashuri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Guverinoma y’u Bushinwa yeguriye iy’u Rwanda inyubako z’amashuri zuzuye muri IPRC Musanze, abiga muri iri shuri bakaba bashimangira ko izi nyubako zije ari igisubizo ku bibazo bitandukanye bahuraga nabyo mu myigire yabo.

Kuri ubu iri shuri ryigwamo n’abarenga 1200, intego ni uko muri 2024 rizaba ryigwamo n’abanyeshuri 2500.

Inyubako zuzuye zigizwe n’ibyumba by’amashuri, laboratwari, amacumbi, ibiro by’ubuyobozi inzu mberabyombi n’aho abanyeshuri bashyirira mu ngiro amasomo biga. 

Ibi biriha ubushobozi bwo kongera porogaramu zigishwa zikava kuri 7 zikagera kuri 12.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei avuga ko ibirimo gukorwa byose byubakiye ku mubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda. 

Ni umubano wajemo ikibatsi ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga u Bushinwa muri 2017, maze mu mwaka ukurikiyeho wa 2018 mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping nawe asura u Rwanda. 

Ambasaderi Rao Hongwei ashimangira ko uburezi ariyo soko nyayo y’iterambere, ari nayo mpamvu nyamukuru buza ku isonga mu mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ibihugu byacu bifite byinshi bihuriyeho, twese tuzi akamaro k’uburezi. Dushyigikiye impano k’uko zisobanuye byinshi ku iterambere ry’igihugu. Ndibuka rimwe perezida Kagame yaravuze ati” Uburezi ni agaciro kandi ni urufunguzo rw’ahazaza h’u Rwanda’’. Nanjye ndemeranya nabyo 100%. Niyo mpamvu buri gihe uburezi buza ku isonga ku mubano w’ibihugu byacu.”

Umunyamabanga wa leta Muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Nirere Claudette, ashima guverinoma y’u Bbushinwa ku itafari ishyira ku burezi bw’u Rwanda. 

Uyu muyobozi ashimangira ko igihe kigeze ngo abantu berekeze amaso ku masomo y’umwuga n’ubumenyingiro.

Iki ni icyiciro cya 2 cyuzuye gitwaye miliyoni 16 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba Miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ni mu gihe icyiciro cya mbere cyo cyatwaye miliyoni 12 z’amadorari ya Amerika, byombi byubatswe ku nkunga ya leta y’u Bushinwa.

Imirimo yo kwagura IPRC Musanze icyiciro cya 2 yatangiye muri Kamena 2019, byari biteganyijwe ko ryuzura 2020 gusa bitewe n’ingaruka za COVID-19 imirimo yaje kudindira. 

Ni ishuri ryubatse ku buso bukabakaba metero kare ibihumbi 16.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 3 years