Guverinoma iri mu nzira zo gukuraho ubwunzi bubaho mbere y’ibirego by’abashaka gatanya

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko Guverinoma iri mu nzira zo gukuraho ubwunzi busanzwe bukorerwa abashaka gutandukana mbere y’uko baburanishwa n’inkiko kuko hari igihe bitinza imanza kandi nta musaruro bitanga.

Ubusanzwe inkiko zigira uburyo zihuza abagiranye ibibazo bakabiganiraho mbere y’uko urubanza nyir;izina rutangizwa hagamije kubafasha kubikemura bataburanye no kugabanya imanza zakirwa mu nkiko.

Ingingo ya 236 y’Itegeko rigenga abantu n’umuryango ivuga ko ku munsi wa mbere w’iburanisha kandi mu muhezo, umucamanza yumva abashyingiranywe bari hamwe, na buri muntu ukwe, akagerageza kubunga, akabagira inama abona zikwiye kandi akabagaragariza n’inkurikizi z’ubwo butane basaba.

Ibi bifasha urukiko kwemeza niba urubanza rwa gatanya ruzaburanishwa [igihe bananiwe kumvikana] cyangwa rugaseswa [igihe basanze nta mpamvu zihari zo gutandukana], mbere y’uko itariki yarwo igera.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubucamanza kuri uyu wa 25 Ugushyingo, Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, Rutazana Angeline yavuze ko muri rusange ubu buryo butaratanga umusaruro wifuzwa.

Minisiteri Uwizeyimana wari muri uyu muhango yavuze by’umwihariko ikigero cy’imanza za gatanya kiri ku muvuduko uri hejuru mu Rwanda, aho bishobora kuba bifitanye isano n’iterambere, aho abantu basobanukiwe uburenganzira bwabo.

Uwizeyimana yavuze ko Guverinoma iri mu nzira zo gukuraho ubwunzi ku birego bya gatanya bitewe n’uko hari ubwo bidindiza imanza kandi ari icyemezo gifatwa nta yandi mahitamo abashaka gutana bafite.

Ati “Amakuru mugomba kumenya, ibintu byo kunga abashakanya ni uko duteganya kubivanaho […] Buriya umuntu wafashe icyemezo cyo kujya mu rukiko, aba ageze ku rwego yumva ko ibyo bintu [kwiyunga] bitagishoboka.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko hari ubwo usanga abacamanza bagorwa no gufata ibyemezo ku bwunzi hagati y’abifuza gutandukana, cyane cyane igihe umwe muri bo yabuze kandi ku bushake.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege we yavuze ko ubwo bwunzi hagati y’abashaka gatanya buba ari nk’umuhango kuko nububundi birangira bisunze inkiko.

Ati “Ubwunzi hagati y’abashakanye bifuza gutana, ntabwo bukora. Ni nk’umuhango bashaka kuzuza kugira ngo umwe ajye mu rukiko. Njye numva ubwo buhuza cyangwa ubwunzi nyabwo ari igihe abantu biyemereye ko bagiye kurangiza ikibazo cyabo mu bwumvikane.”

Yavuze ko amabwiriza agenga ubwunzi agiye gusohoka vuba ndetse ko harangijwe kuyakorera ubugorongingo bakaba bizeye ko azafasha mu kuyobora uko abacamanza bumvikanisha abantu.

Ubusanzwe abasaba gatanya bashingiraga ku bintu birimo kuba umwe muri bo yarahawe igihano cy’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi cumi n’abiri nibura no kumara nibura imyaka itatu abashakanye batabana ku bushake bwabo.

Itegeko rishya ryongeyeho izindi mpamvu zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro.

Urukiko rw’Ikirenga ruheruka gutangaza ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe mu 2018 zari zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zageze ku 1311.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years