Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage kurushaho kwibungabungira umutekano

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu murenge wa Muyira kurushaho kwibungabungira umutekano cyane cyane buzuza neza ikayi y’abinjira n’abasohoha mu rwego rwo gukumira abashobora guhungabanya umutekano n’abanyabyaha muri rusange.

Ubu butumwa yabugejeje ku baturage b’uyu murenge ubwo yitabiraga inteko y’abaturage yabereye mu kagari ka Nyundo. Iyi nteko kandi yitabiriwe na polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze zihakorera n’abaturage bahatuye.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo yasabye abatuye uyu murenge ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange kunoza ikorwa ry’amarondo agakorwa neza hagamijwe gukumira no kurwanya abanyabyaha batandukanye harimo abajura n’abandi bagizi ba nabi bashobora guhungabanya umutekano.

Yasabye kandi abaturage kubana neza bakirinda amakimbirane yo mu ngo; asaba by’umwihariko urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kwirinda ababashuka no kwiyandarika bagamije gukumira no kwirinda inda ziterwa abakobwa.

Guverineri Mureshyankwano yashimiye abaturage ba Nyanza uburyo bitabira gahunda za Leta n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza Superintendent of Police (SP) Kamali Mberabagabo nawe wari witabiriye inteko y’abaturage, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano zitemewe n’ibindi kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bikunze kugaragara nk’urugomo, ubujura n’ibindi.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyo biyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange. Abaturage bishimiye inama bagiriwe n’abayobozi, biyemeza kuzazishyira mu bikorwa.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years