Guverineri Mukandasira Caritas arasaba uwaba akirangwa ho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka hakiri kare

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imibiri 1233 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, ruri mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, mu cyahoze ari komini Rwamatamu.

Abatutsi benshi biciwe aha nyuma y’uko uwari Burugumesitri w’iyo kimini Furere Abel akoreye ikinamico akabeshya Abatutsi ko ihumurure ryabonetse, ko nta mututsi wongera kwicwa.

Aho abenshi bari bihishe barahasohotse bibwira ko nta kibazo, ahita yohereza interahamwe za Yusufu Munyakazi wahavukaga n’iza Obed Ruzindana, zirabica

Muri iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro harimo igera ku 1244 yari ishyinguye mu mva rusange za Jarama, Butare na Gitwa muri uyu murenge, ariko kubera ko uburyo yari ishyinguyemo ngo butari bwiza, bakaba barasanze ibyiza ari ukuyishyingura muri uru rwibutso.

Ikindi ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka wasangaga batatanya imbaraga kubera kwibukira ahatatanye, bikaba byagoranaga n’agaciro ko kwibuka ntigahabwe imbaraga nk’izo kagira imibiri iri hamwe.

Gushyingura mu cyubahiro muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu rwubatse mu buryo bunoze kandi rusanzwemo imibiri yindi hafi ya yose yo mu cyahoze ari komini Rwamatamu, bikaba ngo byarushijeho kuba byiza.

Hari kandi imibiri 6 yaturutse mu murenge wa Mahembe, n’indi 3 yaturutse mu wa Kirimbi, iyi ya Kirimbi ikaba yarabonetse aho yari yarajugunywe mu cyobo kimwe cy’amazi.

Uwari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo, Raymond Mberabahizi, yavuze ko Jenoside bakorewe yari ifite ubukana bukomeye kuko yo yari ishingiye ku ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 1991.

Iri barura ngo ryagaragazaga ko abarenga 40% by’abari batuye komini Rwamatamu na Gishyita bari Abatutsi, bituma bashyira imbaraga nyinshi mu kubatsemba.

Yagize ati:“Ririya barura ryadukozeho cyane, ku buryo hano bahashyize imbaraga nyinshi ngo batumare, uwarokotse akaba ari uwafashijwe n’umugiraneza kwambuka akajya Zaire, kuko na byo byagezeho ba nyiri ubwato bakajya babitwangira ngo keretse nitwiyambutsa kandi tutabizi, kubera ko batinyaga ko bimenyekana ko bambutsa inyenzi bakicwa, dukubitika dutyo.”

Icyakora yishimira ko bamaze kwiyubaka, aho banubaka igihugu mu buryo butandukanye.

Umuyobozi wa Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV, yagaragaje ko nubwo abarokotse Jenoside bagerageza kwiyubaka, bafite ibibazo bikomeye, cyane cyane iby’amazu ashaje cyane, asaba Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba gukora ibishoboka byose aba bantu bagatura heza.

Guverineri Mukandasira Caritas, yunze mu ry’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, yizeza abaturage ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ukundi, asaba uwaba akirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka hakiri kare ingaruka zishaririye zitaramugeraho.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ije isanga indi 45891 yari ihasyinguye, yose hamwe ikaba yabaye 47124.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years