Guverinema y’Amerika yahaye igihembo gikomeye umunyarwandakazi

  • admin
  • 23/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Umunyarwandakazi Godelieve Mukasarasi watangije umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside witwa ‘SEVOTA’ yahawe igihembo nk’umugore w’indashyikirwa I Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Madamu Mukasarasi ari mu bagore 10 bashimiwe na guverinema y’Amerika ku bw’uruhare bagize mu guharanira amahoro, no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka.

Ibyo bihembo byatanzwe na John Sullivan, uyobora Ministeri y’Ububanyi n’amahanga by’agateganyo. Melania Trump, umufasha wa Perezida Donald Trump ari mu bari bwitabire uwo muhango.

Mu kiganiro n’ijwi ry’Amerika, Mukasarasi yagize ati “ Iki gihembo ndagikunze kandi ndagishimye. Kije mu gihe gikenewe.”

Muri uwo muhango madamu Mukasarasi ni nawe wahawe ijambo kuvuga mu izina ry’abahawe ibihembo.

Nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukasarasi yahariye ubuzima bwe kwimakaza amahoro mu Rwanda, no guhirimbanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa basambanyijwe mu bihe by’intambara ku isi yose.

JPEG - 106.2 kb
Umunyarwandakazi Godelieve Mukasarasi watangije umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside

Mu 1996, Mukasarasi yaje kwegerwa n’itsinda ry’abakozi b’umuryango w’abibumbye bakusanyaga amakuru kuri Jean Paul Akayesu wayoboraga Komine Taba; mu rubanza rwe ngo hamenyekane uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Yiciwe umukobwa n’umugabo ndetse akajya anaterwa ubwoba kubw’amakuru yatanze, ariko yabirenzeho ashaka abantu bane na bo batanze ubuhamya muri uru rubanza rw’Akayesu.

Nubwo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato ari icyaha cy’intamabara ku rwego mpuzamahanga kuva mu 1919, ariko cyari kitarahanwa na rimwe kugeza Akayesu ahamijwe iki cyaha akanagihanirwa.

Ibikorwa by’aba bari barangajwe imbere na Mukasarasi byahinduye isura y’ubutabera mu isi, byahaye abagore ijambo babona n’ubutabera.

Mukasarasi yagize ati “Icyavuye mu gifatika nuko ku rwego rw’isi, icyaha cyo gufata umugore ku ngufu cyemewe nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.”

Mukasarasi ni umugore w’umunyamurava kandi yagize uruhare rukomeye mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, no guharanira kurengera abana n’abagore ku isi.

Salongo Richard

  • admin
  • 23/03/2018
  • Hashize 7 years