Gushakana n’umukobwa ukurusha imyaka bitwaye iki? Soma inkuru irambuye.
- 31/10/2015
- Hashize 8 years
Mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere kubona umuhungu ukundana n’umukobwa umuruta cyangwa umugabo washakanye n’umugore umuruta, abantubabibonamo amahano mu gihe mu bihugu byateye imbere umuhungu akundana n’umukobwa umuruta batabibonamo ikibazo.
Impamvu zitangwa n’abavuga ko batakundwan’umukobwa ubaruta ubukuru ziratandukanye nk’uko
bagiye babidutangariza
.
Umusore warangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’uRwanda tutari butangaze amazina nk’uko yabidusabye,
ngo yakundanye n’umukobwa umurusha imyaka itatu bamaranye umwaka n’igice inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe be batangira kumubwira ko babona
yarasaze kuko yakundanaga n’umukecuru, n’andi
magambo atandukanye.“Kubera amagambo y’abantu nanjye naje kwiyumvamo
ipfunwe, hanyuma nza kumureka nta kindi dupfuye,’’ngicyo icyemezo yafashe kubera bamwe mu bo
babanaga.
Abandi bahungu bavuze ko iyo ukundanye n’umukobwa ukuruta agutegeka, cyangwa akagusuzugura ugahorawumva uri hasi ye.
Umugabo witwa karekezi we yatubwiye ko ku bwe umuhungu ufite urukundo nyarwo nta gikwiye kumutangira n’iyo abantu bamubwira inenge zitandukanye ku mukobwa yakunze we ntazo abona.
Kuri we ngo asanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gituma abahungu bamwe bagira ipfunwe ryo gukundana n’abakobwa babaruta.
Yanditswe na Sarongo/muhabura.rw