Gusesagura no kwigana abandi: Zimwe mu nenge ziri mu bukwe bwo muri ibi bihe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 4 months
Image

Abakurikiranira hafi iby’ubukwe muri iki gihe baravuga ko kwaya atari byo bituma ubukwe buba bwiza bagasaba abakora ubukwe kwirinda kwigana abandi.

Ubukwe ni kimwe mu bihe by’ingenzi umuntu agira mu buzima bwe. Kuri bamwe ubabajije bakubwira ko ubukwe ari ibyishimo n’umugisha bidasanzwe.

Ubukwe bukorwa n’abantu babiri aribo umukobwa n’umuhungu baba bemeranyije kubana akaramata.

Mu myiteguro y’ubukwe umukobwa aba afite inshingano zihariye zimutwara umubare w’amafaranga runaka, ndetse n’umuhungu akagira inshingano ze nazo zimusaba amafaranga kuko bombi baba bagiye gutangira ubuzima nk’umugabo n’umugore.

Tuyishimire Yvonne amaze imyaka 7 mu rushako. Kuri we avuga ko ubukwe bwamuhenze, ariko bitari cyane ugereranyije n’umusore.

Abo twaganiriye bose icyo bahurizaho ni uko ubukwe buba buhenze kandi buri wese yifuza gukora ubukwe bwiza bubereye ijisho.

Abategura ubukwe bakora uko bashoboye kose kugira ngo ubukwe bwabo buzagende neza bashimishe inshuti n’imiryango bitabiriye ubukwe bwabo. Harimo gushaka ahantu heza ho gukorera ubukwe, gushaka ibyo bazakiriza abitabiriye ubukwe bwabo, gushaka imodoka nziza bazagendamo, imyenda myiza, n’ibindi bitandukanye bisaba amafaranga runaka.

Impuguke mu bijyanye n’imibanire, Hubert Sugira Hategekimana, kuri we asanga abantu batakaza byinshi mu gutegura ubukwe cyane kurusha gutegura urugo kandi bitagakwiye. Agira abantu bategura ubukwe kwirinda gusesagura bakazirikana uko bazabaho nyuma y’ubukwe.

Avuga ko umunsi umwe w’ubukwe utagakwiye guhabwa agaciro kurusha imyaka myinshi izawukurikira.

Ubukwe ni ingenzi mu buzima bwa muntu. Ariko yaba abafite ubunararibonye ndetse n’impuguke mu by’imibanire bahuriza ku kuba bugomba gukorwa mu bushobozi bw’abagiye kubukora no kuzirikana ahazaza bahuriyeho, aho kujya mu madeni ngo ubuzima bwabo buzatangirane n’ibibazo by’imyenda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 4 months