Gusangira amakuru bizaca ihohoterwa rishingiye ku gitsina- Komiseri Nyamwasa

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory, Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa yabwiye abaturage b’umurenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo ko, bumwe mu buryo bwo gukumira ndetse no kuzarandura mu minsi iri imbere ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, ari ugusangira no guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’inzego z’ibanze.

Yatanze ubu butumwa ku italiki 6 Nzeli mu nama y’ubukangurambaga yari yahuje abaturage bagera ku 2000 bo mu murenge wa Kinyinya, bukaba ari ubukangurambaga bukomeza bujyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Nk’uko bitangazwa na Polisi, akarere ka Gasabo kari ku isonga mu byaha by’ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina mu Mujyi wa Kigali.

CP Nyamwasa yagize ati:”Ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana ribaho mu buryo butandukanye: harimo irikorerwa ku mubiri, ku gitsina, mu bitekerezo no ku bukungu , rigakorerwa umwe mu bashakanye cyangwa umwana ; rirangwa n’ingaruka z’ibyo bikorwa, zikigaragariza mu ruhame cyangwa umuntu akabana nazo.”

Yakomeje agira ati:” Ntimugomba gutegereza ko ubwumvikane buke bwo mu ngo bukura kugeza aho bubyara amakimbirane; iyo mutabyitayeho nyuma mujye mumenya ko uwo mutekano muke namwe ubageraho,….mwibuke kandi ko ikigo Isange One Stop Center gihari kandi gishinzwe kwita ku bibazo nk’ibyo nta kiguzi, mukibyaze umusaruro rero.”

Iki kigo kimaze kugera mu bitaro by’uturere 28 mu gihugu, gitanga ubufasha mu buvuzi, ubujyanama bw’isanamitima, ubwunganizi mu mategeko ,..ku bahohotewe mu buryo butandukanye.

Muri iyi nama, abaturage bafite ibibazo by’ihohoterwa bitabiriye kugeza ibibazo byabo ku kigo Isange One Stop Center ngendanwa, kigizwe n’imodoka irimo ibyangobwa nkenerwa kuri serivisi gisanzwe gitanga.

CP Nyamwasa yari aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Languida Nyirabahire n’abandi bayobozi b’ibanze n’abapolisi ku nzego zose.

Mbere y’inama n’abaturage, CP Nyamwasa yabanje kugirana inama n’abayobozi b’ibanze aho yabibukije inshingano zabo mu kurwanya ibyaha kandi abagira inama yo gukomeza gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku byaha.

Aganira n’abaturage, Visi Meya Nyirabahire yagaragaje ibishobora gutera ihohoterwa ryo mu ngo maze atanga ingero nyinshi z’amakosa abera mu ngo avamo ihohoterwa hagati y’abashakanye no ku bana.

Nyirabahire yagize ati:” Iyo ikibazo nk’iki kibaye mu baturanyi, ntugomba kubyirengagiza,…umenyeko iyo bikaze nawe bikugeraho. Ntiwabaho utekanye mu gihe umuturanyi amerewe nabi. Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana, Polisi y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye mu kurandura iki kibazo mu miryango yacu, niyo mpamvu ubufatanye na yo ari ngombwa kugirango bigerweho.”

Yifuje ko bene ubu bukangurambaga bwakorwa kenshi kandi bukabera ahantu hatandukanye kugira ngo Abaturarwanda barusheho gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire yabwiye abo baturage serivisi za Isange One Stop Center, kandi abasobanurira ingaruka ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ku warikorewe, uwarikoze, ku miryango yabo bombi, ku muryango Nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:“Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge….Niba dushaka kurwanya burundu iki cyaha; tugomba guhera ku kigitera. Ababyeyi barasabwa kumenya ibyo abana babo babamo, ibibazo bahura na byo, abo bagendana, ndetse n’ibyo bakora kuko ari ho bazahera babarinda kwishora mu bitemewe n’amategeko.

Igikorwa cy’ejo cyari muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ikaba yunganirwa n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.Src:RNP

Umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory, Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa
Foto internet

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years