Gukumira abatwara basinze byatumye impanuka zo mu muhanda zigabanuka kugeza kuri 27% binatanga n’imirimo

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ubu ni mu cyumweru cya 31 mu byumweru 52 Polisi yatangije bya gahunda yo kurwanya impanuka zo mu muhanda, imibare iragaragaza ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira impanuka zagabanutse kugeza ku gipimo cya 27% kandi bituma bamwe babona imirimo ibabyarira inyungu.

Mu ngamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo no gukumira impanuka zituruka kuri bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze igipimo cyemewe n’amategeko aricyo 0.08 bya alukoro mu maraso.

Imitwarire mibi y’ibinyabiziga by’umwihariko gutwara wanyoye ibisindisha ni imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza impanuka zo mu muhanda zikome mu Rwanda. Hagati y’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2019 kugera muri Kanama habaruwe impanuka zigera kuri 85 ndetse abashoferi barenga 1200 Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yabafashe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze ibipimo byagenwe n’amategeko, 0.08 bya alukoro mu maraso. Ni mugihe abarenga 500 bafashwe mu kwezi kwa Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko impanuka zo mu muhanda ari ikintu kibangamira ubuzima bw’abaturage bikaba bisaba guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo hakumirwe bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije, ubu turimo gukorana na ba nyir’utubari, amahoteri n’amaresitora turahura tukaganira kugira ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo dukumire abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze ibipimo byagenwe n’amategeko.

Yakomeje avuga ko ba nyir’utubari, amaresitora n’amahoteri bitabiriye gahunda ya gerayo amahoro, ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda kurwanya impanuka zo mu muhanda. Aba nabo bakazajya bafasha Polisi y’u Rwanda kwigisha abakiriya babo kwirinda gutwara imodoka banyoye inzoga zikabije.

Yagize ati: “Bariya bantu batwara ibinyabiziga basinze bikabije ni abakiriya babo, bakwiye kudufasha kubigisha ingaruka zo gutwara ibinyabiziga banyoye bikabije, ndetse aho bakorera bakagira uburyo bwo gufasha abakiriya babo gusubira mu rugo amahoro kugira ngo n’ejo bazashobore kugaruka.

Gerayo Amahoro yatumye imirimo iboneka kuri bamwe

Ba nyir’utubari, amaresitora n’amahoteri biyemeje gufatanya na polisi y’u Rwanda mu rugendo yatangiye rw’ubukangurambaga mu kurwanya impanuka zo muhanda mu gihugu hose.

Uwitwa Hakizimana Vicent ashinzwe gucunga kamwe mu tubari mu karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda ubu hari impinduka zigenda zigaragara kuri bamwe mu bashoferi batwaraga banyoye inzoga zirenze ibipimo.

Yagize ati: “Nyuma yo kumva no gusobanukirwa gahunda ya Polisi yo kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane cyane izituruka ku batwara banyoye inzoga zirenze ibipimo, ubu hari imyumvire irimo kugenda ihinduka, nta muntu dushobora kwemerera gutwara imodoka yanyoye ndetse hari n’ingamba twafashe nka banyir’utubari.

Zimwe mu ngamba avuga zafashwe harimo kuba barashatse abashoferi bashinzwe gucyura abakiriya baba bazanye imodoka nyuma bakaza kunywa bakarenza ibipimo byagenwe. Avuga ko ahantu hatandukanye mu tubari hashyizwe ibyapa biburira cyangwa bibuza umuntu gutwara ibinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo.

Ni mugihe uwitwa Rukundo Deo, nyir’akabari kitwa Torino avuga ko mbere y’uko haba ubukangurambaga bwa gerayo amahoro ubuzima bw’abakiriya babo bwabaga buri mu kaga, ariko ubu bataha amahoro, bakagera mu rugo ayandi.

Yagize ati: “Kuri ubu ubucuruzi bwacu buragenda neza bitewe n’uko umutekano w’abakiriya bacu washyizwe imbere, tubashakira abashoferi babacyura ntibagire impanuka mu nzira batashye bigatuma n’ejo bagaruka amahoro bityo akazi kacu kakagenda neza.

Usibye kurwanya impanuka zo mu mihanda, iyi gahunda yatanze akazi ku bashoferi, bamwe barishimira ko usibye kuba bagira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda byanatanze akazi ku bashoferi batari bagafite.

Uwitwa Muheto Jonathan, atwara abakiriya mu kabari arashimira gahunda ya Gerayo Amahoro kuko yamufashije kubona akazi ndetse akaba agira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abakiriya baba banyoye inzoga mu kabari bakagera iwabo batekanye.

Muheto yagize ati: “Abakiriya baba bakeneye abashoferi bizewe babageza mu rugo iwabo batabibye cyangwa ngo babahemukire mu bundi buryo kuko akenshi tubacyura nijoro. Niyo mpamvu utubari tuba twarashatse abashoferi bizewe bagacyura abakiriya babo bityo bagakomeza gukorana neza, iyi gahunda rero natwe yaduhaye akazi.”

Uwitwa Ngabonziza ni umushoferi utwara abakiriya bo mu kabari aragira inama abakiriya b’utubari kujya bifashisha abashoferi aho gutwara imodoka banyoye inzoga zirenze ibipimo. Ibi bizabafasha kwirinda impanuka zabatwaraga ubuzima ndetse bizabarinda gucibwa amande igihe bafashwe batwaye banyoye.

Ubundi Gerayo Amahoro ni iki,igamije iki?

Kuva tariki ya 13 Gicurasi nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda, ni ubukangurambaga buzwi cyane nka “Gerayo Amahoro” ni ubukangurambaga bugomba kumara ibyumweru 52. Muri ubu bukangurambaga abakoresha umuhanda bose bakangurirwa guhindura imyitwarire cyangwa imyumvire iteza impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda igenda ifatanya n’abafatanyabikorwa bakayifasha gusakaza ubutumwa mu batuye u Rwanda mu byiciro byose abato n’abakuru, abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’ababyifashisha mu gukora ingendo zabo. Muri ubu bukangurambaga icyibandwaho ni ukwigisha abantu kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube umuco n’amahitamo by’abanyarwanda, ariko n’iyubahirizwa ry’amategeko ntiryirengagijwe, kuko urenze ku mategeko y’umuhanda arabihanirwa.

Mu Rwanda gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha birenze ibipimo byemejwe n’amategeko,0.08 by’alukoro mu maraso uba ukoze icyaha aho utanga amande y’amafaranga angana n’ibumbi 150 ufashwe agakorwaho iperereza, muri icyo gihe arikorwaho, uruhushya n’ikinyabiziga yari atwaye bigafatirwa.

Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye bugaragaza ko abantu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu(5) na 29 aribo bibasiwe n’impanuka zo mu muhanda. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bikennye aribyo byibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda aho zikuba inshuro eshatu(3) ku bihugu byateye imbere. Ibi ngo bikaba bituruka ku mpamvu zitandukanye harimo umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije, kutambara ingoferi zabugenewe, kutambara imikandara, ndetse n’uburangare bw’abana.

Icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye cyakozwe mu mwaka wa 2018 k’urujya n’uruza mu muhanda kigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 35 buri mwaka bamburwa ubuzima n’impanuka zo mu muhanda. Abanyamaguru,abatwara amagare na za Moto buri mwaka bahitanwa cyane n’impanuka zo mu muhanda kuko abarenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’abagwa mu mpanuka zo mu muhanda tubasanga muri kiriya cyiciro. Ku isi buri nyuma y’amasegonda 24 umuntu umwe apfa azize impanuka zo mu muhanda, mu mwaka wa 2018, mu Rwanda impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu barenga 400, abarenga 600 bazikomerekeyemo.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years