Guhindura impushya zo gutwara ibinyabiziga zarengeje igihe byaratangiye

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Hashingiwe ku iteka nimero 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08 Mata 2015 rigena igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rumara, n’uburyo rwongererwa igihe, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rirakangurira abafite impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zarangije igihe kuza kuzongeresha igihe kuko iki gikorwa cyatangiye.

Ibi bikorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi ukoresheje terefone umurongo wa MTN mu buryo bukurikira. Ujya ahandikirwa ubutumwa muri terefone yawe, ukandika inyuguti ya R ugasiga akanya, ukandika nimero yawe y’indangamuntu ugasiga akanya, ukandika akarere wifuza kuzayifatiramo, ugasiga akanya, ukandika nimero ya gitansi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), hanyuma ukohereza ubwo butumwa kuri nimero 3126.

Amafaranga yo guhinduza yishyurwa ni ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bukaba butangaza ko gutwara ikinyabiziga uruhushya rwararengeje igihe bihanwa n’amategeko.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara nimero: 0788311553, 0788311502 na 0788311351.Src RNP

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/10/2015
  • Hashize 9 years