Guhangayika ku muntu umwe mu bakundana byangiza urukundo

  • Munezero cleania
  • 06/04/2021
  • Hashize 4 years
Image

Imihangayiko y’umuntu ishobora guturuka ku bintu bitandukanye haba uburwayi, gutsindwa, ibibazo by’umuryango n’ibindi bitandukanye.

Nubwo guhangayika byangiza ubuzima umuntu akaba yanabivanamo indwara zitandukanye ariko ni n’mungu y’urukundo ku bakundana cyangwa se abashakanye igihe umwe abyihereranye.

Bimwe mu biragaza ko guhangayika bimunga urukundo nk’uko byatangajwe ku rubuga rwandika inkuru zijyanye n’imibanire El Crema birimo ibi bikurikira:

-  Gushyira imbibi hagati yawe n’umukunzi

Umuntu uhangayitse byagaragaye ko nta kindi atekerezaho uretse ibyo bimuhanganyikishije. Ni byo atazakaho umwanya we kandi bimwambura ibyishimo ku buryo n’iyo ari kumwe n’umukunzi we nta byishimo bagirana.

Ikibazo kimwe kiba cyamuhangayikishije cyangiza ibintu byinshi ku myitwarire ye n’umukunzi we ku buryo bashobora no gutandukana kuko umwe ari nko hakurya y’umugezi undi ari hakuno.

-  Uburakari buba buri hafi

Iyo uhangayikishijwe n’ikintu usanga umujinya n’uburakari biba biri hafi ku buryo wisanga urimo kubyitura n’abo bitagombaga kugeraho.
Ibi bituma imibanire yawe n’umukunzi cyangwa se uwo mwashakanye igenda nabi kuko umutura uburakari butagombaga kuba bumujyaho, bikaba byatuma akwitarura.

-  Icyuho kiba kinini mu kuganira

Guhangayika mu yandi magambo bisobanuye ko uba urimo kubaho ubuzima bwa wenyine, mu kwigunga no kutavuga.

Ibaze nawe niba urimo guhitamo kuba wenyine kandi ufite umukunzi cyangwa uwo mwashakanye icyo biba birimo kugukururira, ni uko urukundo rwanyu rushonga urureba.

Kugira ibibazo si igitangaza nta n’utabigira kuri iy’Isi ariko umuti si uko ubyihererana ahubwo uba ukwiye kugira uwo mubiganira ngo bitagusenyera umubano cyangwa ukaba wabura intama n’ibyuma.

Kugira ngo guhangayika kwawe kudasenya urukundo, uba ukwiye kubiganiriza mugenzi wawe mugafatanya kubishakira igisubizo

  • Munezero cleania
  • 06/04/2021
  • Hashize 4 years