Guhana bamwe mu babyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera, bizatuma babitaho

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’ u Rwanda irakangurira ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu mirerere y’ abana babo bakurikiranira hafi imyitwarire yabo ya buri munsi hagamijwe kugira ngo koko aba bana bazavemo abenegihugu bazima babereye u Rwanda ndetse bashobora gufasha mu iterambere ry’ingo zabo yewe niry’ igihugu.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 6 Ukwakira mu cyumba cy’inama cy’icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo giherereye mu karere ka Huye , Umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police(ACP) Dismas Rutaganira yayoboye inama yigaga ku kibazo cy’abana bo mu muhanda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.

Iyi nama yari yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Jeanne izabiriza wari uhagarariye umuyobozi w’intara, abahagarariye inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’amajyepfo bose, abayobozi ba Polisi ku nzego zose muri iyo ntara ndetse n’abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha(RYVCP).

Ku murongo w’ibyigwa, gushakira ingamba hamwe ku kibazo cy’abana bo mu muhanda n’uburyo iki kibazo cyarangizwa mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye bw’inzego zose zihakorera, hari kandi no gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge bigarahara muri iyi ntara.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abitabiriye inama ko, buri wese mu rwego rwe, agomba kuba umusemburo n’imboni y’uburere bwiza bugomba guhabwa abana no kubashakira ibyo bakeneye, babicishije mu bukangurambaga bagomba gutanga aho bayobora, cyane cyane bugenewe n’abarebwa no gutanga uburere n’uburezi ku nzego zose.

ACP Rutaganira yagize ati:” Dufatanyije, tugomba kwibutsa ababyeyi kurera neza no gukurikirana abana babo muri byose , tukabakangurira kwihutira gutanga amakuru igihe baba babuze umwana kugirango ashakwe agarurwe mu muryango nk’uko byifuzwa n’ubuyobozi bw’igihugu.”

Yakomeje asaba abari mu nama gukurikiranira hafi ingo n’imiryango bibanye nabi kuko amakimbirane ariyo atuma abana bava iwabo bagahitamo kwigira mu muhanda; aha yagize ati:” Ikibazo cy’abana bo mu muhanda gifite imizi mu makimbirane yo mu ngo no mu miryango, aho abashinzwe kubareberera bose basiganira inshingano zo kubitaho, nabo bakagana iyo mu muhanda.”

Yibukije abitabiriye inama ko hari itegeko rihana umubyeyi cyangwa umurezi wateshutse ku nshingano ze zo kurera maze abakangurira kutazuyaza mu guhana ababyeyi bagaragarwaho n’amakosa nkayo.

Aha ACP Rutaganira yagize ati:” Guhana bamwe mu babyeyi bata inshingano zabo zo kurera neza , bizatuma abandi babitaho bityo abajya mu muhanda bagabanuke ndetse barangire kuko gahunda yo kubakuramo bagashakirwa imiryango ibitaho yo isanzweho; ariko ntidukwiye kubona abashyashya bawujyamo.”

Avuga ku bindi bihungabanya umutekano, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku biyobyabwenge bikomeje kuza ku isonga mu byaha bigaragara muri iyi ntara.

Yagize ati:” Ibiyoyabwenge ni nyirabayazanya w’ibyaha hafi ya byose duhura nabyo, ariko nidufatanya kubirwanya, tuzaba turwanyirije icyarimwe ibyaha byinshi kandi icyo dusabwa ahanini ni ubushake kuko ubushobozi bwo burahari.”

Madamu Jeanne Izabiriza wari uhagarariye umuyobozi w’intara mu ijambo rye, yashimiye Polisi ikorera muri iyi ntara ku bushake bw’ubufatanye igaragaza mu gushakira umuti ibihungabanya umutekano kandi yizeza ubufatanye bwose hagati y’urwego ahagarariye n’izishinzwe umutekano.

Izabiriza yagize ati:”Ikibazo cy’abana bo mu muhanda, ni ikibazo cy’igihugu, niyo mpamvu ntawe utarebwa na cyo kuko nta hazaza igihugu cyaba gitegereje hakomeje kubaho ba ntibindeba, dufatanye kubahindura mu bukangurambaga ndetse n’aho bizaba ngombwa bazahanwe.”

Mu yindi myanzuro y’inama, harimo gukomeza ibikorwa byo gushakisha no gufata abanywa bakanacuruza ibiyobyabwenge harimo no kwigisha urubyiruko ububi bwabyo; harimo kandi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage no gukora ubukangurambaga mu bibazo bimaze igihe kugira ngo bikemuke .via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years