Gufungura imbuto zifite isuku birinda indwara nyinshi(Inkuru irambuye)

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Kurya imbuto zarongeshejwe amazi meza ni ukwiteganyiriza ubuzima bwiza, no kwikingira indwara nyinshi zitandukanye, icyiza kurushaho ni uko zitarushya gutegura kandi iyo umuntu aziriye ntabisigazwa bibi bisigara mumara no mumaraso.

Bitewe n’uko zitera uwaziriye kwihagarika neza, zituma ibisigazwa n’imyanda yo mumaraso bisohoka, zikoroshya amara ndetse zikanayazibura, arinako zikingira impiswi cyangwa impatwe kandi zikanakoresha impyiko neza. Imbuto zifite uruhare runini mu mubiri w’umuntu kuko nta kintu na kimwe cyazisimbura, kandi umuntu wariye imbuto ntagira inyota ndetse zituma yihagarika neza, akanituma mu buryo bworoheje.

Mu mbuto habonekamo vitamini A na C zo zikaba zifite umumaro wo kurinda uruhu gusaza imburagihe no gukanyarara imitsi, izi vitamini kandi zinarinda kurwara kanseri ndetse n’ izindi ndwara. Mu gitabo kitwa “Guide des aliments”, hatangazwamo ko kurya imbuto nyinshi ari ukwikingira kanseri yo mu myanya y’ igogora, mu myanya y’ ubuhumekero ndetse no mu nzira zo kwihagarika ndetse hanavugwamo ko kurya imbuto bikingira guturika k’udutsi two mu bwonko no kugabanuka kw’imitsi y’umutima.

Imbuto ni isoko y’ ubuzima buzira umuze ndetse no gukomera. Imbuto ntizigombera ubwinshi, umuntu ashobora kurya urubuto rumwe bw’ubwoko bumwe, ejo akarya urundi bw’ubundi bwoko ariko akinjiza za ntungamubiri zatangajwe hejuru zikingira indwara nyinshi mu mubiri w’ umuntu. Imbuto kandi zifasha cyane imikurire y’abana cyane ko zibarinda kurwaragurika ndetse bakagira n’uruhu rwiza ruhora rutoshye.

Ikindi kandi ni uko iyo umuntu amaze gufata amafunguro ye, ari ngombwa cyane guhita arya n’imbuto kugirango bifashe igifu gusya neza byabindi yariye. Umuntu wese yaba umukuru ndetse n’umuto akaba agirwa inama yo kurya imbuto byibuze agafata urubuto rumwe ku munsi.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/11/2015
  • Hashize 8 years