GS Remera Protestant yibutse abari abakozi n’abanyeshuri bayo bishwe muri Jenoside [AMAFOTO]

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abayobozi, abakozi n’abiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Groupe scolaire Remera Protestant bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Iki gikorwa cyabaye cyitabiriwe n’ababyeyi bari bafite abana baguye muri iri shuri,umuyobozi wa EAR Remera ndetse n’abahize mbere na nyuma ya Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 aho Cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu kigo cy’ishuri ruzenguruka umuhanda wo mu Giporoso bagaruka mu kigo.

Umuyobozi wa GS Remera Protestant,Nkurikiyumukiza Eduard, yahaye ikaze abitabiriye icyo gikorwa aho yababwiye abibukwa harimo uwari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri mugenzi we witwaga Mwitiriki Therese,uwari Ecidikoni wa EAR Paruwase Remera,abanyeshuri bahigaga,abarimu ndetse n’abakirisito basengeraga muri EAR Paruwase Remera aho iri shuri riri.

Ikiganiro cyatanzwe na Rev.Dr.Canoni Antoine Rutayisire yavuze ukuntu abajenosideri bwa mbere batangira gukora Jenoside byabanje kubatera ubwo ariko nyuma baje gutinyuka bayikora nta bwoba nk’uko umwe mubayikoze yamubwiye ubwo bigeze kuganira.

Yagize ati”Nabajije umwe mubayikoze nti,ese buriya mwumvaga mumeze mute? Arambwira ati njye nkibitangira numvaga biteye ubwoba ati maze kwica babiri,uwagatatu numvaga ari nko kwica inkware.Ati rwose nkumva ari nk’ibintu bimeze nk’umukino umuntu yishimira gukora ikintu kibi ariko ingaruka ikamuzaho”.

Yavuze kandi ko abayobozi mu gihe cya Jenoside babeshye abaturage bakayikora none ubu bamwe bari muri gereza ku buryo nanubu bakirimo.

Yagize ati”ubuyobozi bwabeshye abaturage barangije barigendera umuturage asigara ari muri gereza n’ubu bamwe baracyarimo abandi barigendeye.Ariko nabo[abayobozi]hari abataragiye,hari abafungiwe muri Arusha n’ahandi”.

Yavuze ukuntu hari abumva ko abafungiwe arusha ngo bafunze neza ariko yashimangiye ko aho kugira ngo umuntu yishimire gufungwa areba tereviziyo byarutwa no kwikorera akazi k’ubuyede ndetse avuga ko n’abakoze Jenoside byabagizeho ingaruka.

Rev.Dr Antoine Rutayisire yagize ati“ N’ubwo bajya bababwira ngo ariko bafunze neza!reka mbabwire aho kugira ngo mfungwe nka Bagosora nkajya ndeba tereviziyo nicaye muri gereza,nanjya nigendera mu mihanda ya Kigali nkakora akazi k’ubuyedi ariko ndi free (nigenga) mfite umudendezo.Nta muntu numwe byagiriye umumaro,byadutwaye abantu ariko n’ababikoze bibagiraho ingaruka.niyo mpavu bibiriya ivuga ngo mujye mwibuka kugira ngo mwere kongere gukora ibibagiraho ingaruka mbi.Twibuke kugirango tube beza.”

Rev.Dr Rutayisire yashimangiye ko burya kwibuka ari ukugira ngo abantu bashime,aho bibuka abari abana bitanze bagatuma u Rwanda rwongera kuzuka.

Ati”Twibuka kugira ngo dushime.Dushime abantu bari abana b’imyaka 16,17,20 bariya bantu bagenda ngo ni b’afande, abenshi bari abana b’imyaka 20,21,kiriya gihe,baritanga bamwe barapfa abandi barakomereka igihugu kirakira.N’ikitegererezo badusigiye”.

Asoza agira inama urubyiruko rw’abanyeshuri rutishwe na Jenoside ahubwo rukaba rugiye kwicwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi ko atari byiza ahubwo bakwiye guhaguruka bakabirwanya nk’uko abari abana muri kiriya gihe bahagurutse bakarwanya Jenoside yishe Abanyarwanda.Ababwira ko igituma bibuka ari ukugira ngo Abanyarwanda bere kongera gupfa bishwe n’icyo aricyo cyose ahubwo bagire uruhare mu ku kibuza.



Amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside bo muri iki kigo cy’ishuri cya GS Remera Protestant
Bacana urumuri rw’ikizere harimo umuyobozi w’ikigo Eduard Nkurikiyumukiza(uwo ubanza)

Rev.Dr Rutayisire yatanze ikiganiro ashimangira ko burya kwibuka ari ukugira ngo abantu bashime,aho bibuka abari abana bitanze bagatuma u Rwanda rwongera kuzuka.

Ababyeyi bari baje kwifatanya n’ikigo kwibuka abari abayobozi,abanyeshuri ndetse n’abakirisito bazize Jenoside bo muri GS Remera Protestant
Abanyeshuri aakinnye imikino harimo aho bereka uburyo Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigatabara abari bakomeretse bakavurwa bagakira


Aba bana uko bicaye bari bashushanyije umubare 24 bisobanuye kwibuka ku nshoro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years