Grenade yo mu ntambara ya mbere y’isi yasanzwe mu mufuka w’ibirayi by’uruganda ruteka ifiriti

  • admin
  • 03/02/2019
  • Hashize 5 years

Polisi itangaza ko igisasu cya grenade cyo mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi – yabaye guhera mu mwaka wa 1914 kugera mu wa 1918 – cyasanzwe mu mufuka w’ibirayi byari byoherejwe ku ruganda ruteka ifiriti rwo muri Hong Kong bivuye mu Bufaransa.

Abategetsi bavuga ko iki gisasu cyariho urwondo gifite uburebure bwa santimetero 8, “kitari kiri mu buryo butateza ikibazo” kuko cyari cyarateguwe ariko kinanirwa guturika.

Cyatahuwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu ku ruganda Calbee ruteka ifiriti ruri mu karere ka Sai Kung kari mu burasirazuba bwa Hong Kong.

Cyahise giturikirizwa aho nta kibazo giteje n’abapolisi bo mu itsinda ritegura ibisasu.

Wong Ho-hon, umupolisi mukuru, yabwiye abanyamakuru ati: “Amakuru dufite kugeza ubu agaragaza ko iyi grenade yageze hano iturutse mu Bufaransa iri kumwe n’ibindi birayi”.

Yongeyeho ko iki gisasu cyaturikijwe hakoreshwejwe “uburyo bwifashisha amazi afite umuvuduko wo hejuru”.

Byemezwa ko iyi grenade yakuwe by’impanuka hamwe n’ibirayi bihinze mu murima wo mu Bufaransa mbere yuko yoherezwa hamwe nabyo.

Dave Macri, impuguke mu mateka ya gisirikare, yabwiye ikinyamakuru The South China Morning Post ati: “Iyi grenade bishoboka ko yasizwe n’abasirikare, bishoboka ko bayitaye mu gihe cy’intambara, cyangwa igasigwa aho imaze guterwa”.

Mu mwaka ushize wa 2018, abantu babarirwa mu bihumbi basabwe kuva mu gace k’ubucuruzi buhinda ko muri Hong Kong, ubwo polisi yateguraga igisasu cyo mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi cyari “cyangiritse cyane” cyabonetse ahantu hari hari kubakwa.

Cyari kibaye icya kabiri kibonetse muri Hong Kong muri icyo cyumweru.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2019
  • Hashize 5 years