Goma:Wa muntu basanze afite indwara ya Ebola birangiye imuhitanye

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuntu umwe basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma ku cyumweru, iyi ndwara yamuhitanye ejo ku wa mbere nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’agace ka Butembo.

Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasitori, yari yagiye i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu.

Bikekwa ko uyu mupasitori ari naho yanduriye iyi ndwara mbere yo kuza i Goma.

Sylvain Kanyamanda, umuyobozi wa Butembo, yabwiye umunyamakuru muri Kongo ko uwo mupasitori yishwe na Ebola bari mu nzira bamusubiza i Butembo ku kigo cyita ku banduye iyi ndwara.

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka – ku nshuro ya 10 – muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo umwaka ushize.

Kanyamanda yagize ati “Icyatugezeho ni umurambo”.

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda, nk’uko ejo Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yabitangarije ku mupaka wa Gisenyi na Goma.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko “umuntu basanganye iyi ndwara yasubijwe i Butembo, abo bagendanye mu modoka nabo bashyizwe mu kato“.

Nibwo bwa mbere Ebola yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo.

Ahantu hose abantu binjirira mu mijyi muri aka gace hari ibikorwa byo gupima abantu umuriro ndetse n’aho bakarabira intoki mbere yo kwinjira.

I Goma, ni ugutegereza iminsi 21 – igihe iyi ndwara ishobora gutangira kugaragara mu wayanduye – kugira ngo bemeze ko nta wundi muntu wayanduye muri uyu mujyi.

Inkuru bifitanye isano:

. Rubavu:Minisitiri Gashumba yageze ku mupaka wa Goma gusuzuma uko hakumirwa Ebola ntiyinjire mu Rwanda

.Goma: Hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years